Amakuru

Muhanga: Abakiliya ba equity bank bakuriweho imbogamizi ku nguzanyo

Muri gahunda yo kunoza imikorere yayo n’ abakiriya inabamenyesha  gahunda zibagenewe, Tariki ya 13 Kamena 2017, abayobozi ba Equity Bank basuye abo bahisemo kwita abanyamuryango aribo bafatanyabikorwa bayo bo mu Karere ka Muhanga babizeza kurushaho kunoza serivisi babaha cyane hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kurushaho kwihutisha serivisi

Ibi ni kimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wa Equity Bank mu Rwanda,  Bwana Hannington Namara, muri Hotel Splendid , aho yijeje abakiriya  (client s) babo ko bagiye kongera abahagarariye iyi banki kugira ngo bagere kuri benshi ndetse  kure iyo mu cyaro.

Uyu muyobozi  agaruka ku gukemura imbogamizi zigaragazwa n’abakiriya  ko zigiye kwigwaho byihuse kuko ari bo batuma banki yunguka ndetse bongere ikoranabuhanga rizatuma serivisi zose umukiliya azikorera kuri telefoni kandi bizajyana no kuzamura umubare w’abayihagarariye mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya.

Agira ati, “Niba koko banki twishyuza umuntu inguzanyo n’icyo yayatangiye kitaratangira nibyo kuganirwaho mu bushishozi tukanarengera inyungu z’umukiliya we mizero akomeye ya banki”.

Ni mu gisubizo yahaga umwe mu bakiliya , Mutijima Sylvain wavugaga  ko hakiri ibibazo bijyanye no kwaka inguzanyo zo kubaka kuko amabanki atangira kwishyuza inzu zatanzweho inguzanyo  zitaratangira kwinjiriza ba nyirazo ari nazo ngwate, bigatuma rimwe na rimwe uwatse inguzanyo abura ubwishyu agaterezwa cyamunara.

Abayobozi ba Equity Bank na Meya

Ibi kandi byajyanye n’ibyifuzo byatanzwe na rwiyemezamirimokazi Claudine Rusakiza , asaba ko abagore bagabanyirizwa inyungu ku nguzanyo zihariye kugira ngo babashe kwiteza imbere ari benshi ndetse bikarushaho no gutinyura abagore bazasanga hirya iyo mu cyaro kuko bahari benshi kanakeneye ibyiza bya banki.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanda, Uwamariya Béatrice, Beatrice Uwamariya,  agaruka ku  musanzu  Equity Banki itanga mu iterambere ry’umuturage , asaba ubuyobozi bwayo kubyaza umusaruro amahirwe agaragara mu Karere ka Muhanga.

Agira ati,  “ndahamya umusanzu Equity Bank itanga mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga ndetse n’Igihugu ariko ndabasaba ko  mufatanya  n’abandi mu kubyaza umusaruro amahirwe Akarere gafite yo kuba hagati mu gihugu aho buri wese unyura I Muhanga azifuza kubagana kuko twe tuzabafasha ibishoboka byose ngo munyurwe no kuba inkingi z’iterembere ry’aka karere”.

Equity Bank imaze imyaka itanu ifunguye imiryango ikaba imaze kugira abakiriya  barenga ibihumbi 600 bafite ubwizigame bugera kuri miliyali 100 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba imaze gutanga inguzanyo zisaga miliyari 90 kuri ubu ikaba ifite  amashami umunani mu Rwanda.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM