Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere n’aba Malayika Mulinzi bo mu Karere ka Huye, ubuyobozi bw’aka Karere bwagaragaje ko bushimira cyane aba bitangira umurimo wo kurera abana badafitanye isano, kandi bubasaba kutazacika intege, ahubwo bagakomeza umutima wo kurerera u Rwanda.
Ibi byavugiwe nama yateraniye mu Karere ka Huye tariki ya 12 Kamena 2017, yavugaga ku mwanya n’inshingano bya malayika mulinzimu mryango nyarwanda.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye , ushinzwe imibereho myiza , Niwemugeni Christine, avuga ko intego nyamukuru y’iyi nama ari uguhuza ba malayika mulinzi kugira ngo bamenyane, bityo banasangire ubunararibonye mu kurera abana.
Abakozi ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana, basobanuriye abitabiriye inama ko ushaka gufata umwana arera atabikora uko abishatse, ko ahubwo hari ibyitabwaho.
Ba Malayika Mulinzi basobanuriwe igikorwa cyo gushyira umwana mu muryango atavukamo ,gikorwa n’umuyobozi cyangwa umukozi ubifitiye ububasha cyangwa se uburenganzira kandi umuryango umwana ashyirwamo ukabanza gutoranywa, ugasuzumwa, ukemezwa ubundi ukanakurikiranwa nyuma y’uko umwana awugezemo.
Niwemugeni Christine., Vice-Meya- Huye
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Niwemugeni Christine, avuga ku burengenzira bw’umwana, yagaragaje ko ari uburenganzira bw’umwana kugira ibimuranga no kugira umuryango umurera kandi ukamwitaho.
Agira ati, “mu ndangagaciro na kirazira bya Kinyarwanda, umwana ni uw’umuryango,bityo ni inshingano z’umuryango kurerera umuvandimwe utabarutse cyangwa udashoboye kuko na kera na kare nta mfubyi yabagaho.”
Akomeza ashimira abitangira uburezi bw’abana badahuje isano, ariko bakemera kubarera , asaba ababyeyi gukomeza kugira umutima wo krerera u Rwanda.
Ba malayika mulinzi baratandukanye
Nk’uko byasobanuwe muri iyi nama, ba malayika mulinzi bakira abana mu miryango yabo bakwiye gufasha umwana gukomeza guhura na bene wabo niba bakiriho;, bagaha umwana rugari akisanzura mu bandi bana nk’umwe mu bagize umuryango, kuko umuryango wakiriye umwana ugomba kumurinda ihohoterwa , ukagirira umwana ibanga ku makuru ye bwite no Kubika neza ibyangombwa by’umwana.
Malayika Mulinzi ni umubyeyi cyangwa umuryango wakira umwana badafitanye isano ukamurera mu gihe runaka. Ba malaika mulinzi babamo ibice bitatu ari byo malayika mulinzi w’igihe gito. Uyu ni umuryango cyangwa umuntu wakira umwana akaba amugumanye mu gihe hagishakwa uburyo yakongera guhuzwa n’umuryango we, undi mubyeyi w’igihe kirekire cyangwa hagishakishwa ubundi buryo bubereye umwana., aho umwana ashobora kuhamara iminsi mike, ibyumweru cyangwa amezi bitewe n’igihe igisubizo kirambye kibonekeye.
Hari kandi Malayika mulinzi w’igihe kirekire. Ni Malayika mulinzi watoranyijwe kandi wemeye kwita ku mwana mu gihe kirekire kugeza umwana akuze , ashobora no kugeza ubwo amugira uwe. Hari kandi Malayika mulinzi wita ku bana bafite ibibazo byihariye. Uyu ni malayika mulinzi wita ku bana bafite ubumuga bukomeye cyangwa abana bakeneye ubuvuzi bwihariye cyangwa bw’igihe kirekire.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


