Gahunda ya Leta mu ijyanye no kugeza amashanyarazi ku banyarwanda ni uko kugeza mu mwaka wa 2018, 70% by’ingo zo mu Rwanda zigomba kuba zifite amashanyarazi, kandi u Rwanda rubona Megawati 563 z’amashanyarazi aturuka ku ngomero. Imirasire y’izuba nayo izakoreshwa mu kongera ingufu.
Urugomero rwa Rwaza I rutangiye kubakwa mu Umurenge wa Rwanza mu karere Musanze, ruzajya rutanga Megawati 2,6 ruzafasha muri gahunda ya Leta yo kongera amashanyarazi, no kuyageza ku banyarwanda, hakaba na Rwaza II yo izajya itanga Megawati 1, ibuye ry’ifatizo ryashyizwe aho urugomero rwa Rwaza I rugomba kubakwa na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Musoni James ari kumwe na ba Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda Dr. Peter Woeste n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Erica Barks Ruggles.

Minisitiri Musoni na ba Ambasaderi Erica Backs (Wegeranye na Minisitiri Musoni) Ruggles na Dr Peter Woeste bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urugomero rwa Rwaza I
Minisitiri Musoni atangaza ko Leta yahariye abikorera ibijyanye no kubaka ingomero z’amashanyarazi, nayo ikayabagurira. Arasanga rero kuba urugomero rwa Rwaza I rugiye kubakwa, bizafasha Leta kugera ku nshingano zayo zo kwesa umuhigo, wo kugeza kuri 70% by’ingo zo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi mu mwaka wa 2018.
Kugira ngo ibi bigerweho, kuko kugeza ubu 30% by’ingo z’abanyarwanda, arizo zifite amashanyarazi, Misitiri Musoni atangaza ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guhagukira kubyaza amashayarazi imirasire y’izuba, hagamijwe kwihutisha iyo gahunda yo gucanira abanyarwanda no gukemura ikibazo cy’amashayanyarazi, kuko ayo mashanyarazi y’izuba yihuta kuruta akomoka ku ngomero.
Aragira ati “ukoresheje insinga z’amashanyarazi, birahenze cyane. Twahise mo rero kubivanga, abari kure cyane y’izi nsinga, tugakoresha uburyo bw’imirasire y’izuba.”
Akomeza avuga ko ubu buryo bwihuta kuko mu mwaka umwe, abantu benshi baba babonye amashanyarazi.
Ara
gira ati “kuko twabonye ingo ibihumbi 500 zikwiye guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, none mu gihe cy’amezi umunani tumaze guha ingo ibihumbi 120. Urumva rero biraduha icyizere ko dushobora kwihuta, intego tukayigera ho mun gihe gitoya cyane”
Uru rugomero rwitezweho gutanga ingufu z’amashanyarazi zizacanira imiryango igera ku 1000 yo mu mirenge ya Muko, Nkotsi na Rwaza nk’uko bitangazwa na Meya w’akarere ka Musanze, HabyarimanaJean Damascène, unashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cy’u Rwanda kuba butekereza ku baturage.
Minisitiri James Musoni yijeje abaturage b’imirenge yegereye uru rugomero ko ari bo amashanyarazi azabanza kugeraho mbere yo kujyanwa ahandi, anashimira guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Budage zizatera inkunga uyu mushinga w’ubwubatsi, hagamijwe ko u Rwanda rukuba kabiri amashanyarazi rufite, kugeza mu 2024.
rufite amashanyarazi agera kuri MW 208 rwihaye intego ko mu 2018, ruzaba rugeze kuri MW 563. Kugeza mu mpera z’umwaka ushize, Abanyarwanda bafite amashanyarazi bari kuri 28%.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, yashimye ubufatanye muri uyu mushinga asaba abaturage kuzabyaza umusaruro aya mahirwe.
Bimenyimana Jérémie