Afurika

Perezida Kagame arasezeranya abanyarwanda kuzabageraho yiyamamaza

Nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yashimangiye ko igihe cyagenwe cyo kwiyamamaza gihagije ndetse azagerageza kugera ku banyarwanda hafi ya bose.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Kamena 2017,  Perezida Kagame yageze ku Kimihurura ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Charles Munyaneza.

Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame

Hari bantu benshi biganjemo abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera ku giti cyabo n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bagiye gushyigikira Perezida Kagame, baririmbaga indirimbo z’Umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse n’izindi zikubiyemo ibyiza u Rwanda rwagezeho rurangajwe imbere na Paul Kagame.

Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora niwe wakiriye kandidatire ya Perezida Kagame n’ibyangombwa biyiherekeza knadi  nta na kimwe cyabuzemo.

 Mu kiganiro yagiranye  n’abanyamakuru, Perezida Kagame yasezeranyije abaturage kuzagerageza kubageraho aho bazaba bari hose mu gihugu mu bihe byo kwiyamamaza, nubwo bitazashoboka ko agera  urugo ku rundi.

 Agira ati ,“ Abenshi tuzabageraho cyangwa bose tuzabageraho,  wenda ntituzagera muri buri rugo rwa buri munyarwanda ariko buri karere ahenshi tuzahagera. Icyo ntabwo ari ikibazo kinini.”

Bamwe mu bifuza kuba abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bakunze kwinubira ko igihe cyo kwiyamamaza cyagenwe ari gito ariko Perezida Kagame  yavuze ko yibwira ko  igihe  atari gito  .

Umukuru w’Igihugu yongeye gusaba urubyiruko gutinyuka rukajya muri politiki n’abatayikunda ababwira ko bagomba kumenya ko ntacyo wakora na kimwe kitazamo politike.

Akomeza  avuga ko  politiki izahora mu buzima bwawe,  ibyiza ari uko  wayijyamo mbere y’uko iza mu buzima bwawe, ukagira icyo ukora.

Ingengabihe y’amatora iteganya ko gutangaza kandidatire zemejwe by’agateganyo bizakorwa ku wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2017 mu gihe lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe yo ari ku wa 07 Nyakanga 2017.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe kuva ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 kugera ku wa 03 Kanama 2017, umunsi umwe mbere y’uko amatora nyir’izina aba ku bari mu Rwanda mu gihe ari wo munsi ababa mu mahanga bazatoraho.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM