Afurika

Nyarugenge : Abanyarwanda barasabwa kwigirira icyizere bagaha agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,Kanimba  François , arasaba abanyarwanda ko barushaho kwigirira icyizere no guhindura imyumvire .

Ubwo yatangizaga imurikagurisha ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge (JADF-Nyarugenge)  ryatangijwe  mu mujyi wa Kigali rwagati  mu gace kahariwe abanyamaguru(Car Free Zone), Minisitiri Kanimba, yasabye abanyarwanda kwigirira icyizere kandi bagaha agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Minisiti Kanimba afungura imurika ryateguwe na JADF Nyarugenge

Agira ati,  ati, Made in Rwanda ni amagambo afite icyerekezo gukubiyemo ibintu byinshi mu ngamba zo gutera imbere cyane cyane tureba imbaraga z’abanyarwanda uburyo ari zo twashingiraho kugira ngo twiteze imbere mu mugambi wo kwigira. “

Akomeza avuga ko abanyarwanda bagomba gutandukana burundu n’imitekerereze yahozeho kera bitewe n’uko hari abumvaga ko ikintu gifite agaciro ari ikivuye mu mahanga.

Umwe mu baje kumurika, avuga ko bibashimisha  cyane bakoreye  aha imurikagurisha kuko   bahabona abakiriya benshi batandukanye barimo abanyarwanda n’abanyamahanga kandi benshi babasaba kubagezaho  ibicuruzwa kubera ko hanyura abantu benshi.

Mukantabana Crescence,  Umuyobozi wa ( JADF) mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko uru rwego rukeneye ubujyanama bw’uburyo rwarushaho gukora ibintu byinshi kandi byiza.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abacuruzi bagera kuri 80 ririmo ibintu bitandukanye byakorewe mu Rwanda birimo imyenda n’ibikapu bidoze mu bitenge n’ibindi bikoresho by’ubugeni.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM