Tariki ya 22 Kamena 2017,abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere bateranye maze bagaragarizwa ibimaze kugerwaho mu mihigo y’Akarere y’umwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 banatanga ibitekerezo ku mihigo y’umwaka 2017/2018 ndetse na gahunda y’iterambere y’imyaka 6.
Iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi wa JADF-Nyagatare, Iyaturemye Aimé, ari kumwe n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubukungu, Kayitare Didas.
Muri iyi nteko rusange ya JADF, abanyamuryango bashimye urwego imihigo igezweho yeswa cyane cyane imihigo yari igamije guteza imbere abaturage n’ibikorwa remezo.
Muri iyi ngengo y’imari y’umwaka urangira wa 2016/2017, imihigo yo gufasha abaturage kubona imirimo no kubateza imbere ndetse n’ubuhinzi , yabashijwe kweswa ijana ku ijana (100%).
Kayitare Didas, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, agir a ati, “ndashima abafatanyabikorwa kuko iyi mihigo kugira ngo yeswe habaye ubufatanye n’abanyamuryango ba JADF. bikaba bigaragara ko abanyamuryango bayo bamaze kumenya gufata iterambere ry’umuturage nk’ishingano bahuriyeho n’Akarere.”
Abanyamuryango b’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF), bavuga ku ngamba zikwiye kugira ngo ibikorwa remezo bihabwa abaturage bibungabungwe , ari ngombwa ko abaturage bakwiye gufata neza ibikorwaremezo bagezwaho kugira ngo tugere ku iterambere rirambye twifuza.
Abanyamuryango ba JADF kandi bemeje imurikabikorwa riteganyijwe gutangira tariki ya 27 Kamena 2017 rikageza 29 Kamena 2017 ukazaba ari umwanya wo kugaragariza abagenerwabikorwa ari bo baturage ibibakorerwa ariko hakazaniyongeraho gutangira zimwe muri servisi zikorerwa mu biro ahazaba habera iri murikabikorwa
Bamwe mu banyamuryango ba JADF-Nyagatare
Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere mu Iterambere (JADF), batanze ibitekerezo ku mihigo y’umwaka wa 2017/2018 ikazibanda ku bikorwa bigamije gutanga akazi ku abaturage no kubafasha guhanga imirimo, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’ibikorwaremezo.
JADF (Joint Action Development Forum) ni ihuriro ry’imishinga n’imiryango itegamiye kuri leta ifatanya n’Akarere mu iterambere. Mu Karee ka Nyagatare, hakorera abagera ku 103 bakaba bakora ibikorwa birimo ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye za leta no gutera inkunga imishinga iteza iterambere abaturage.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net