Tariki ya 22 Kamena 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwatangaje ko Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ari umwere.
Urukiko kandi rwanarekuye Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na BIZIMANA Jean Baptiste,wahoze ari Perezida w’inama njyanama y’akarere , bose bakaba bashinjwaga kugira uruhare mu kurigisa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Mvuyekure Alexandre
Tariki ya 15 Kamena 2017,ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mvuyekure Alexandre na bagenzi be igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’ u Rwanda.
Umucamanza wasomye uru rubanza akimara kugaragaza ko ibyo baregwaga bidafite ishingiro, yahise atangaza ko bagomba guhitako barekurwa bakigira mu miryango yabo.
Cyakora hari abandi 6 bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu y’amafaranga asaga Miliyoni 6 kuri buri muntu
Mu bahamwe n’icyaha harimo Tabaruka Dieudonne, Kagwene Viateur, Bizimungu Jean Bosco na Mukankuranga Veneranda.
Mvuyekure Alexandre wari umaze amezi 4 mu buroko, yayoboye Akarere ka Gicumbi guhera muri Kanama 2012 kugeza muri Gashyantare 2016. Mbere y’uko aba Meya akaba yari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net