Tariki ya 22 Kamena 2017, ubwo hizizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge,wabereye mu murenge wa Gahara, A kagari ka Rubimba ku rwego rw’igihugu hamenwe ibiyobwenge ndetse hanatwikwa bimwe mu biyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda akabakaba muri Miliyoni 10.
Mu biyobyabwenge byafashwe bikaba byanatwitswe harimo ibiro 1200 by’urumogi byabarirwaga mu gaciro k’angana na 9.600.000 ndetse na Litiro 17 za Kanyanga zabarirwaga mu gaciro k’amafaranga 105.000 Frw.
Imifuka y’urumogi
Bamwe mu baturage bakoreshaga ibiyobyabwenge babiretse batanga ubuhamya bw’uko bari baragizwe imbata yabyo banaboneraho umwanya wo kugira inama bagenzi babo bakibyijanditsemo.
Maniragaba Etienne wo mu Murenge wa Mushikiri , avuga ko yari yarabaswe nabyo ariko akaba yarabiretse ubu akaba ameze neza.
Agira ati, “ndaburira bagenzi bange bakiri mu buyobe ko babireka maze bagafungura amaso bagashaka icyabateza imbere kuko nta kintu na kimwe bageraho bakijanditse mu biyobyabwenge.”
Naho Rutayisire Patrick, avuga ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge ntacyo yageraho ahubwo ari ibyo kwangiza ubuzima no kwica iterambere ry’ubikoresha.
Abaturage n’inzego z’ubuyobozi bafatanyije
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, yibutsa abaturage b’aka karere ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge anavuga ko hakajijwe ingamba zo kubirwanya no kubikumira aho uzajya abifatirwamo azajya ahanwa by’intangarugero ku buryo n’ababitekereza bagomba gukuramo isomo rikomeye.
Akarere ka Kirehe gaherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda ni kamwe mu turere dukunze kugaragaramo ibiyobyabwenge bitandukanye aho ababicuruza ndetse n’ababikoresha badasiba kugaragaza ko babikura mu gihugu cya Tanzana.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net