Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite muri iki gitondo yagejejweho na Minisitiri Umushinga w’Ingengo y’imari y’umwaka w’imari wa 2017/2018 ingana na miliyari 2 094 910 480 545 y’u Rwanda. Abadepite bemeje uyu mushinga ku bwiganze busesuye.
Abadepite 59 nibo batoye iyi ngengo y’Imari, bayemeje ari 58 habonekamo impfabusa imwe.
Amba.Gatete Claver
Visi Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari Mukarugwiza Annonciata, niwe yagejeje kuri bagenzi be iby’uyu mushinga mbere y’uko Minisitiri Gatete nawe awuvugaho.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete, avuga ko uko umushinga wazanywe mu Nteko ariko wemejwe, nta cyahindutsemo kuko imbanzirizamushinga y’iyi ngengo y’imari yateguwe ku bufatanye bw’inteko ishinga amategeko yawemeje kuri uyu wa Gatanu.
Avuga ko amavugurura yabayeho nyuma yakozwe na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yavuyemo umushinga washyikirijwe inteko ubushize ari wo wemejwe uyu munsi.
Ubwo yamurikiraga Inteko uyu mushinga w’Imari mu minsi ishize (u kwezi kwa gatandatu 2017), Minisitiri Gatete, yavuze ko 83% by’amafaranga agize iyi ngengo y’imari azaturuka mu bushobozi bw’igihugu, arimo 66% azava mu gihugu imbere, andi akava mu nguzanyo z’amahanga zizishyurwa.
Iyi ngengo y’imari yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw kuko mu mwaka ushize wa 2016-2017 yari miliyari 1 954.2 Frw.
Mu ngengo y’imari isanzwe hazashorwamo miliyari 1 122.9 Frw, naho imishinga y’iterambere igashyirwamo miliyari 774 Frw.
Amb Gatete Clavert, avuga ko igisigaye ari uko iyi ngengo y’imari isohoka mu igazeti ya Leta ubundi igatangira gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 7 Nyakanga 2017.
Ati “Igisigaye ubu ni uburyo twakwihutira gutegura uko tuyishyira mu bikorwa mu nyungu z’Abanyarwanda.”
Asaba abaturage gusobanukirwa ikoreshwa ry’iyi ngengo y’imari kugira ngo bazagire uruhare mu kuyikurikirana kugira ngo igihe nikigera bazabone uko babaza abayobozi babo uko yakoreshejwe hagendewe ku bitekerezo byabo.
Muri iyi ngengo y’Imari ya 2017-2018, biteganyijwe ko amafaranga azinjira aturuka imbere mu gihugu ari miliyaridi 1.375,4 Frw angana na 66%, naho ava hanze akazaba miliyaridi 719,5 angana 34%.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net