Uncategorized

Gisagara : Imihigo 2016-2017 igeze heza ishyirwa mu bikorwa

Itsinda ry’abakozi b’Intara y’Amajyepfp riyobowe n’Umujyanama wa Guverineri Mazimpaka Claude,  ryasuzumye aho imihigo 2016-2017,  ubuyobozi bw’Akarere bwasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igeze ishyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Akarere Rutaburingoga Jerome,  yagaragarije iryo tsinda aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa iyo mihigo.

Muri rusange, yagaragaje ko imihigo igeze ku kigero cyiza, aho imihigo 64 iri hejuru ya 90% imwe ikaba yaramaze  kugerwaho 100%, (bihwanye na 81.01%), imihigo 7 iri hagati ya 89-80% (bihwanye na 8.86%)  naho imihigo 8 ni yo iri munsi ya 80% (bihwanye na 10.13%).

Agaragaza ko imbogamizi bahuye nayo ku muhigo wo gukwirakwiza amashanyarazi, ariREG bagomba kuwufatanya kugeza ubu ntacyo yakoze kandi ibyo Akarere kasabwaga byose karabikoze.

Mu isuzuma ry’imihigo

Umuyobozi w’itsinda. Mazimpaka Claude,  ashima  ibyo bagagarijwe, asobanura ko iri suzuma rigamije gutanga inama mu rwego rwo kwitegura isuzuma ryo ku rwego rw’igihugu riteganyijwe mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2017.

Itsinda ryakomeje igikorwa risuzuma inyandiko zigaragaza ibyakozwe, rinatanga inama kugira ngo Akarere kazitware neza mu isuzuma ryo ku rwego rw’igihugu.

Muri uyu mwaka 2016-2017, Akarere ka Gisagara kahize imihigo 79.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM