Abafite Ubumuga Bukomatanyije Bitaweho Bagira Uruhare Mu Iterambere Ry’igihugu.
Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutabona, kutumva no kutavuga, bemeza ko baramutse bafashijwe kubona ishuri ryihariye, byabafasha kugira uruhare mu iterambere mu mibereho yabo.
Mu kiganiro cyo kuwa 5 Kamena 2017, abafite ubumuga bukomatanyije bagiranye n’itangazamakuru, baratangaza ko igihe ari iki ngo bahabwe uburenganzira bwabo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu nk’abandi banyarwanda

Samuel Munana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda (RNUD), asaba ko nk’ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda, REB cyatanga amahugurwa ku marenga yo mu ntoki, hagamijwe gufasha abafite ubumuga bukomatanyije.
Aragira ati “Turasaba Leta y’u Rwanda by’umwihariko ikigo REB gutangiza ishuri ryihariye ry’abafite ubumuga bukomatanyije kuko icyiciro cyabo gisa n’ikitazwi kuko kitajya cyibukwa.”
Akomeza avuga ko icyo bifuza, ari uko bafashwa kwigishwa ururimi rw’amarenga yo mu ntoki (gukoranaho) kuko rwihariye, dore ko mu Rwanda hari abantu 30 gusa bamaze guhugurirwa ururimi rw’amarenga yo mu ntoki, akemeza ko bakiri bake cyane.
Mukandinda Mathilde, umubyeyi wo mu karere ka Gisagara ufite abana batatu bafite ubumuga bukomatanyije, avuga ko umukobwa we Naomi, yahagaritse kwiga nyuma yo guhuma kandi yari asanzwe atumva ntanavuge.
Uyu mubyeyi wabashije kumenya urwo rurimi, avuga ko abana bafite ubumuga bukomatanyije akenshi bahezwa, ariko ngo babashije kwigishwa ururimi bashoboye byabakura mu bwigunge bakagira icyo bigezaho.

Dr Betty Mukarwego, ufite ubumuga bwo kutabona ariko akaba umwarimu muri kaminuza, unahagarariye abagore muri komite nyobozi y’ubumwe nyarwanda bw’abatavuga (RUB), avuga ko hageze ko abafite ubumuga bukomatanyije bagira icyo bikorera.
Aragira ati “Abafite ubundi bumuga butandukanye tuzi ko hari abiteje imbere, barize, bakora akazi gatandukanye ndetse banayobora imishinga yabo.
Akomeza avuga ko abafite ubumuga bukomatanyije ubu ni bwo bagiye gushyiraho ihuriro ryabo, bamenyekane, bakore, bumve ko ari Abanyarwanda nk’abandi.
Mu Rwanda hari abafite ubumuga bukomatanyije 130 bamaze kumenyekana, ariko hari abandi benshi bagihishwa n’ababyeyi babo kuko batabaha agaciro.

Carine Kayitesi

