Ibiri ku isi bikomeje kutavugwa rumwe, abahanga bakemeza ko byabaye ho kubera ubwihindurize bw’isi, abihayimana nabo bati reka da, ibiri ku isi byose ni ibiremwa by’imana. N’ubwo bikomeje kuvugwa gutyo ariko, isi ituwe n’ibintu byinshi biteye amatsiko, ku buryo abahanga babigendera ho bakavumbura ibikoresho byinshi bihinduka iby’ibanze mu buzima bwa muntu. Urugero ni Ikinyamushongo cyo mu mazi.
Kimwe n’ingaru, ibinyamushongo bifata ku nbitare; ku biti no ku no ku bwato. Aho bitandukaniye n’ingaru, ni uko zo ubwazo zimadika ku byo zishaka gu fataho, nka kwa kundi umuntu azana sumaku ebyiri akazifatanya. Ibyo binyamushongo byo bifata aho bishaka bikoresheje utwoya (Byssus) tumeze nk’utuguru bigasa nk’ibyitendetse. Utwo tuguru tubifasha kwimuka cyangwa gufata umuhigo, kandi tugatuma bidahungabanywa n’umuhengeri, kubera ko tuba tutaremereye.
Utuguru twacyo tuba dukomeye cyane ku buryo tumata aho dufashe. Ariko ku rundi ruhande tuba dusa n’utworoshye kandi dukweduka. Abashakashatsi bagaragaje ko kuba gishobora guhagarara gikoresheje imbaraga zingana na 80 ku ijana ku ruhande rukomeye na 20 ku ijana ku ruhande rworoshye, bituma gishobora kumata. Ibyo bituma kirushaho guhangana n’imiraba y’inyanja.
Porofeseri Guy Genin avuga ko ibyagezweho muri ubwo bushakashatsi bitangaje cyane. Yongera ho ko imikorere y’utwo tuguru dukomeye ku ruhande rumwe ku rundi tukaba tworoshye, ari yo ituma kiba ikinyabuzima cyihariye. Abahanga mu bya siyansi babonye ko bashobora kwifashisha imiterere y’utwo tuguru, maze bagakora indodo zo gufatanya ibintu bitandukanye, urugero nk’ibyakoreshwa mu kubaka inzu zitandukanye, ubwato bwo munsi y’amazi, gufatanya imitsi ihuza amagufwa no kudoda aho babaze. Porofeseri Herbert Waite wo muri kaminuza yo muri Amerika, aragira ati “isi yuzuye ibintu bitangaje dushobora kwigiraho byinshi.”
N’ubwo tutarashobora kubona abahanga mu by’ubumenyi bemeza ko ibiri ku isi ibyinshi ari ubwihindurize bwabizanye, abihayimana duherutse kuganira kuri icyo gikoko, bemeza ko nta gushidikanya na guke icyo ari ikiremwa cy’Imana nyirububasha. Umwe muri bo yemeza ko ikibigaragaza ari uko abahanga mu gukora ibintu bitandukanye, bagiye kwigira kuri icyo cyaremwe cyane cyane utuguru tw’icyo kinyamushongo, kugira ngo bagire ibyo bigira ho.
umwezi.net