Amakuru

Muhanga : Abanyamakuru barasabwa gukora inkuru zifte agaciro

Ibi ni ibyavuzwe n’Umunayamaba nNshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’itangazamakuru, tariki ya 5 Nyakanga 2017 ubwo yasozaga amahugurwa y’abanyamakuru  ku nkuru zishingiye ku mibare.

Aya mahugurwa yateguwe n’Inama Nkuru y’itangazamakuru (MHC) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NINSR) akaba yari amaze igihe kingana n’icyumweru.

Mbungiramihigo Peacemaker, E.S wa MHC

 Mbungiramihigo Peacemaker, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’Itangazamakuru,  avuga ko umurimo itangazamakuru rikora wo gutara, gutunganya no gutangaza amakuru ari umurimo ukomeye kandi ukwiye kubahwakuko  ko udakorwa n’ubonetse wese  gutyo  abawukora bagomba kwihesha agaciro bakora inkuru zifite ukuri n’ibisubizo  zitanga ibisubizo, kandi ntisige uzisomoa umusomyi mu rujijo.

Ati” banayamakuru,  ibyo mukora bigaragaza ko hari intambwe mugezeho, mugomba kugera ku rwego rushimishije kurushaho, mukaba impuguke. Itangazamakuru duharanira rigomba kuba itangazamakuru ry’agaciro.

Abanyamakuru, basabwe muri rusanjye gukora umurimo unoze, bihesha agaciro kandi  baharanira kugira ubufatanye buzatuma bagera kure mu kazi bakora mu iterambere .Basabwe kandi kurushaho gukora kinyamwuga ariko kandi no gukoresha imibare mu nkuru bakora kugira ngo ababakurikira barusheho kumva no gusobanukirwa neza inkuru zishingiye ku mibare.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

1 Comment

1 Comment

  1. MUNYANEZA JEAN DAMASCENE

    July 9, 2017 at 8:51 am

    Mwaramutse neza?
    Mu ntagiriro z’iyinkuru harimo agakosa k’imyandikire.

    (n’Umunayamaba nNshingwabikorwa)

    Murakoze ku makuru mutugezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM