Ikipe ya Chili imaze gukatisha itike y’umukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Portugal ku mipira iterwa mu izamu (Tirs au buts), kuko bari bananiwe kwisobanura.
Iyi tike yerekeza ku mukino wa nyuma, Alexis na Bagenzi be barayikesha umunyezamu wabo Claudio Bravo wagaruye imipira iterwa mu izamu itatu yari itewe n’abakinnyi ba Portugal, Quaresma; Moutinho na Nani.
Uyu ni umukino wa nyuma wa gatatu Chili iiye gukina muri iyi myaka itatu ishize, nyuma yo gutwara ibikombe bibiri bihuza ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo (Copa America) itsinze Argentine ya Messi na bagenzi be muri iyo mikino yombi (2015 na 2016), nanone kandi ku mipira iterwa mu izamu, ndetse hari mo n’iyo Claudio Bravo yagaruye.
N’ubwo yakinaga n’ikipe y’igihugu kitorshye, ndetse cyanatwaye igikombe cy’ibihugu ku mugabane w’i Burayi cya Portugal, gifite abakinnyi bakomeye, Chili niyo yagerageje uburyo bwinshi bwateye ubwoba umunyezamu wa Portugal Patricio.
Ronaldo byamwangiye
Mu gihe Ronaldo yarwanaga no gushakisha uko yashyira ikindi gikombe mu bigwi bye, ni ko Vidal na bagenzi be cyane cyane abakina inyuma babuzaga Ronaldo uburyo bwo gukina, cyane cyane bamuserebeka mu buryo bukomeye. Uwabigaragaje ni Medel cyangwa Isla. Ibi byamuteye kwirinda kwinjira mu rubuga rw’amahina nk’uko asanzwe abizwi ho, ahubwo ahita mo kujya akinisha bagenzi nk’umupira utagira uko usa yahereje André Silva ku munota wa 7, ariko Claudio Bravo ahaba igisibyo cy’icyo gitego.
Nta kindi kidasanzwe CR7 yongeye gukora uretse umupira ukomeye yateye ku munota 58, ugarurwa na Bravo.
Chili iryamanye itike yayo izayijyana i Saint-Pétersbourg, yari igiye kwanga gutera imipira iterekwa muri Penaliti igaterwa mu izamu, ubwo ku munota wa nyuma Arturo Vidal yateraga umupira ukomeye ukagarurwa n’igiti cy’izamu, ugasanga Rodriguez agasubyamo, ukagarurwa n’umutambiko w’izamu, ubwo hari ku munota wa 119.
Undi mukino wa ½ nawo utoroshye urabera i Sotchi, uhuze u Budage na Megisike, kugira ngo9 haboneke izajya kwipima na Chili i Saint-Pétersbourg ku cyumweru.
Bimenyimana Jérémie