Abantu benshi bakunda umupira w’abaguru, baherutse gutungurwa n’urupfu rwa Cheikh Tioté ukomoka mu gihugu cya Cote d’ivoir ari mu myitozo n’ikipe yakiniraga yo mu bushinwa. Si we munyafurika wenyine waguye mu kibuga, ahubwo urutonde ni rurerure. Dore 10 muri bo, biganje mo abakomoka mu gihugu cya Nijeriya, kandi abenshi bari batarageza imyaka 30.
Uwa mbere wapfiriye mu kibuga ari mo akina, ni umunya Nigeria Samuel Okwaraji, wavutse mu mwaka wa 1964, atabaruka muwa 1989. Uyu musore yari umuhanga mu mategeko, kuko yari yararangije kuyiga muri Kaminuza ya Roma. Akaba umukinnyi wo hagati, wagaragaye mu gikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu CAN yo mu mwaka wa 1988, no mu mikino Olympique yabaye muri uwo mwaka. Mu mikino yo guhatanira umwanya wo gukina imikino ya nyum y’igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1990, Nigeria ikina na Angola, Okwaraji yikubise hasi bitewe n’ikibazo cy’umutima (Insuffisance cardiaque conjustive), ava ku isi afite imyaka 25.
Marc-Vivien-Foé (1975-2003)
Uyu ni umunya Cameroun wakinaga hagati afasha ba myugariro. Mu mwaka wa 2003, igihe Cameroun yari mo ikina imikino ya kimwe cya kabiri mu gikombe mpuzamigabane (Confédération), Foé yikubise hasi ari mu kibuga, ku munota wa 72, ntiyahaguruka. Abaganga bavuga ko yazize Hypertrophie Cardiaque.
Ben Idrissa Derme (1982-2016)
Uyu musore akomoka mu gihugu cya Burukina Faso. Yaguye mu kibuga kuwa 11/09/2016 mu mukino w’igikombe cy’ubu Faransa ikipe yakinirara AJ Biguglia yarimo inyagirwa n’iyitwa Furiani. Nyuma y’iminota mike y’igice cya kabiri, uyu musore wari ukwije imyaka 34, yikubise hasi maze abatabazi b’ibanze biruka bashaka kureba ko bamuramira, yemwe bihutira no kumugeza kwa muganga, ariko birangira atagaruye ubuzima.
Marc Vivien Foe, Cameroon
Endurance Idahor (1984-2010)
Uyu musore akomoka mu gihugu cya Nijeria yakiniraga ikipe ya El Malekh yo mri Sudani. Kuwa 06 Werurwe 2010, Idahor wakinaga nka rutahizamu, yikubise hasi ari mu kibuga, aza gushiramo umwuka ari mu nzira ijya kwa muganga.
Patrick Ekeng (1990-2016)
Ni umunya Cameroun wakinaga hagati mu ikipe ya Lions Indoptables na Dinamo Bucarest, yashize mo umwuka ari moa kina umukino wa Shampiyona kuwa 06/05/2016. Iperereza ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yo mu gihugu cya Rumaniya, ryerekanye ko imbangukiragutabara yari itwaye Ekeng ku ivuriro, yari ifite imiti yarengeje igihe, kandi idafite ibikoresho bidahagije byafasha umuntu kugaruka ibuzima mu gihe umutima uhagaze bitunguranye (Réanimation).
David Faramoia Oniya (1985-2015)
Ni umunya Nigeria wakinaga nk’abarinda izamu mu cyiciro cya mbere muri Malaysia. Yituye hasi nyuma y’iminota itatu gusa umukino wa gicuti ikipe ye yari mo ikinira i Kotabaru utangiye. Hari kuwa 13 Kamena 2015. N’ubwo umukino wakomeje, ntabwo warangiye kuko bageze ku munota wa 60, inkuru yabaye kimomo ko Oniya ashize mo umwuka, bituma uwo mukino uhagarara.
Hédi Berrekhissa (1972-1997)
Uyu musore yatangiye akina Basketball, nyuma aza kubivamo, yigira mu mupira w’amaguru, anakina mu ikipe imwe rukumbi ya EST (Espérance Sportive de Tunis), nk’umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, ndetse yanakiniye ikipe y’igihugu cya Tunisia. Mu mukino wa gicuti EST yakinnyemo na Olympique Lyonnais muri Tuniziya kuwa 04/01/1997, nibwo Berrekhissa yaguye mu kibuga azize ikibazo cy’umutima.
Emmanuel Ogoli
Uyu musore wakinaga ibumoso mu basatira izamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria yikubise hasi ari mu kibuga kuwa 12/12/2010, aza gushira mo umwuka ari mu ivuriro.
Cheikh Tioté
Moïse Brou Apanga (1982-2017)
Uyu mukinnyi afite ubwenegihugu bw’igihugu cya Gabon, ariko akomoka mu gihugu cya Cote d’ivoir yavuye mo umwuka kuwa 26/04/2014 aguye mu myitozo n’ikipe yakiniraga.
Cheikh Ismael Tioté (1986-2017)
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunya Cote d’Ivoir yashizemo umwuka afite imyaka 30 y’amavuko, nyuma yo kuva muri Newcastle mu bwongereza akerekeza mu Bushinwa, yaguye mu kibuga ari mu myitozo, n’ubwo ubutabazi bw’ibanza bwamukorewe, ntiyashoboye kugaruka mu buzima.
Bimenyimana Jérémie