Ubu butumwa bwatanzwe mu biganiro abayobozi bagiranye n’abaturage tariki ya 24 Kamena 2017 nyuma y’ibikorwa by’umuganda ngarukakwezi byabereye mu mudugudu wa Muhororo I, Akagali ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango.
Umuyobozi w’Akarere, Mbabazi François Xavier, yamagana abantu bagiye bagaragara bakarwanira kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ni ukuvuga ikiciro cy’abatishoboye bafashwa na Leta kandi bafite imitungo ifatika igaragarira buri wese.
Mbabazi F.Xavier, Meya wa Ruhango
Yanamaganye abisanze muri icyo cyiciro kubera kwibeshya, ariko bakaba batarigeze bagaragaza ko kitabakwiriye.
Meya Mbabazi akaba ahamagarira abayobozi mu nzego z’ibanze, by’umwihariko abakuru b’imidugudu kujya bagirana amasezerano n’abahabwa ubufasha butandukanye aho bazajya biyemeza kubukoresha neza no kuzagaragaza aho bwabagejeje.
Dr Ndimubanzi Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, ,wifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ruhango muri uyu muganda, ashimangira ko kwigira no kwihesha agaciro ari byo bikwiye buri Munyarwanda.
Yibutsa gahunda zigenewe gufasha abatishoboye ko zikwiye guhabwa abazikwiye kugira ngo bave mu kutishobora, bagere ku rwego rwo gufasha abandi.
Agira ati, “Ntitugomba kuba Abanyarwanda bategereza gufashwa buri gihe ahubwo tugomba kuba Abanyarwanda batanga, bakora tukiteza imbere, tugateza imbere imiryango yacu, tugateza imbere Igihugu cyacu, tugafasha bagenzi bacu, tugafasha n’abandi”.
Akomeza avuga ko abafite intege nkeya tuzakomeza tubafashe, ariko tubafasha bafata agatege, bagakomera, bava mu bukene, barera abana, noneho bakagira aho bavuga ngo turifashije ahubwo natwe turashaka gufasha”.
Uyu muganda waranzwe n’ibikorwa byo gutunganya imihanda yo muri uyu mudugudu, gufata neza ibiti byatewe, no kubumba amatafari yo gukomeza kubakira abaturage bakurwa mu manegeka.
Uyu muganda witabiriwe kandi n’Intumwa ya rubanda mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Depite Byabarumwanzi François, abayobozi n’abakozi ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Umurenge, ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net
MUNYANEZA JEAN DAMASCENE
July 9, 2017 at 9:29 am
Mwaramutse?
Umutwe w’iyi nkuru nawo sinabashije kuwumva neza muvandimwe!
(AMAKURU Ruhango :Barasabwa gucika ku ngeso yo gutgeza gufasha gufashwa)