Korali Jehovah jireh , ni Korali ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, Ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1998, ikaba ari iy’abanyeshuri basengera mu mu Itorero rya ADEPR mu cyo bita CEP (Ishyirahamwe ribahuza abiga muri za Kaminuza).
Chorale Jehova Jireh, ULK-Gisozi
Ubu iyi Korali, iri mu myiteguro yo kumurika umuzingo wa 3, ugizwe n’indirimbo z’amashusho n’amajwi.
Ubuyobozi bw’iyi Chorale, buvuga ko iyi gahunda iteganyijwe tariki ya 9 Nyakanga 2017 guhera saa munani z’amanywa aho kwinjira bizaba ari ubuntu kuri stade ya ULK ku Gisozi.
Mu bintu bishya biteganyijwe muri ibi birori, harimo kuba bazaririmba indirimbo zitandukanye ziherekejwe n’abavugabutumwa babizobereyemo.
Chorale Jehovah Jireh ULKGisozi irabatumiye
Ikindi ni uko mu bishya biteganyijwe muri ibi birori, harimo kuba bazaririmba banacuranga by’umwimerere (en durect) kandi bikaba atari ubwa mbere kuku isanzwe ibikora mu bitaramo n’ibiterane bitandukanye.
Chorale Jehovah Jireh, ni imwe mu makoralei ahimbaza Imana kandi ikaba ikunzwe cyane mu Rwanda.
Kagaba Emmanuel, Umwezi.net