Amakuru

U Rwanda rwiyemeje kuvugutira umuti ikibazo cy’amashanyarazi

U Rwanda rwihaye gahunda ko ruzaba rukora megawati 563 z’amashanyarazi buri munsi mu mwaka wa 2018, ntibihagararire aho, ku mu myaka iri hagati y’itatu n’ine ikurikira, ruzaba rushobora gucanira ibindi bihugu. Kugira ngo ibyo byose bigerweho, ni uko amashanyarazi akomeza kongerwa.

U Rwanda ni igihugu kiri kwihuta cyane mu iterambere, ari nayo mpamvu buri rugo ruri mu Rwanda rukwiye kugerwa ho n’amashanyarazi, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Musoni James mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Rwaza I mu karere ka Musanze.

Ibi birerekana ko  amashanyarazi ari kimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi bizamura iterambere ry’igihugu ku kigero cyo hejuru, kuko atuma akazi gakorwa ari kenshi kandi kakihuta. Aho amashanyarazi ari, imirimo iraboneka kandi myinshi, ugasanga abahatuye bose bafite ibyo bahugiye mo kandi bibyara inyungu. Aho ataragera, n’ubu barakibaza uko bazamura iterambere ryabo, kuko bitoroshye guhanga umurimo uwo ari wo wose ahatari ingufu zikomoka ku mashanyarazi.

Uretse imirimo kandi, ibikorwa by’umutekano nabyo biroroha kubikurikirana, kuko henshi hahora umucyo, umwijima ukunze guhishira ibibi byinshi ugahunga, bityo abashoramari bakihutira guhahira muri icyo kirere, kuko baba bizeye ko ibya ngombwa byose byoroshya akazi kabo babibona aho.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo na Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda

U Rwanda rero rwiyemeje gukemura icyo kibazo, rwongera amashanyarazi rufite, ku buryo mu mwaka wa 2018 ruzaba rumaze kugera kuri Megawati 563. Kugira ngo ibyo bigerwe ho, Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira abikorera ngo bashore imari mu bikorwa remezo, akaba ariyo mpamvu umushinga w’abikorera wiyemeje kubaka urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rwaza I ruhuza imirenge itatu yo mu karere ka musanze ariyo Rwaza; Muko na Nkotsi.

Minisitiri Musoni aragira ati “ Muzi ko Leta yafashe gahunda yo gushyigikira abikorera ngo bashore imari mu bikorwa remezo nk’ibi, icyo twebwe dukora mu rwego rwa Leta ni ukwiga neza tukabona ko bubahirije ibya ngombwa byose kugira ngo batangire umushinga, ikindi dukora, ni uko twemera kugura aya mashanyarazi kugira ngo tuyashyire muri sisteme.”

Uyu mushinga uhuje abanyamerika n’abadage, watangiye imirimo yo kubaka urwo rugomero ruri ku mugezi wa Mukungwa mu kwezi kwa Mutarama 2017, kandi biteganyijwe ko uzamara amezi 18, urugomero rukaba rwatangiye gutanga amashanyarazi.

Umugezi wa Mukungwa. aha niho hubakwa urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rwaza I

Ubu u Rwanda rubona buri munsi amashanyarazi agera kuri MW 208 aturuka mu ngomero zitandukanye ziri hirya no hino mu Rwanda, rwihaye intego ko mu 2018, ruzaba rugeze kuri MW 563. Nk’uko bitangazwa na Minisitiri Musoni, ingo zigerwa ho n’amashanyarazi ni 30% kandi biteganyijwe ko mu mwaka wa 2018 zizaba ari 70%. Mu rwego rwo kwesa uwo muhigo, Leta yashyize imbaraga mu gufasha abanyarwanda gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ku ngo ziri kure y’insinga z’amashanyarazi.

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM