Amakuru

RPF yasanze u Rwanda ari Umusaka none imaze kurugeza aho rwifuzwa

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yarusize iheruheru ku buryo igihugu cyose cyari cyasenyutse, abashoramari bibaza uko icyo gihugu gishobora kongera kuzahuka, batinya no kukigeramo, ariko kubera umuhati; kudacika intege n’ubushishozi bw’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’Umuryango FPR Inkotanyi ku isonga hari Perezida Paul Kagame, ubwo buyobozi bwakiyoboye buhereye hafi y’ubusa bwagihaye ishusho yindi none ubu icyo gihugu cyari umusaka mu myaka 23 ishize, kirifuzwa n’isi yose, ari nako abayituye bakuranwa kuza kukigira ho.   Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasobanurira abaturage   imbaraga zakoreshejwe, kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kibe kigeze aho kigeze ubu.

Perezida Paul Kagame ntabwo yari akunze kugaragara aganira n’igitangazamakuru cyo mu Rwanda, igihe byari biherutse ni mu mwaka wa 2010 na 2011, ubwo yakoreraga ikiganiro kuri Contact FM. Kuwa 25 Kamena 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Radio na Televisiyo by’u Rwanda, ndetse icyo kiganiro kinatambuka ku zindi Radio na Televiziyo zigenga zikorera mu Rwanda.

Muri icyo kiganiro,  Perezida Kagame avuga ko  mu gihe cyose hari umuyobozi ushobora guhuriza abantu hamwe, bagatekerereza hamwe kandi bagashaka uburyo bakoramo ibintu bitanga inyungu, nta kabuza ibyifuzwa bigerwaho.

Perezida Paul Kagame aganira n’abanyarwanda muri RBA

Avuga ko mu maka wa 1994 nyuma ya Jenoside mu Rwanda, Ingabo zari iza  FPR Inkotanyi zimaze kuyigarika, bahereye hafi ku busa, akavuga ko byari  ibihe biteye ubwoba bitari ukubura abantu gusa ahubwo byari ukubura buri kimwe cyose.

Perezida Kagame  avuga  ko kubera ubukene igihugu cyari gifite bwatumye Abaminisitiri ba mbere babayeho nyuma ya Jenoside badahembwa kuko ntaho amafaranga yari kuva, ndetse imishahara ikaba itari mu byihutirwa.

Aragira ati “Ndabyibuka Guverinoma ya mbere twagiye tugerageza gushyira ibintu hamwe muri Nyakanga 1994; ndi kugerageza kubyibuka neza gusa ndakeka kugira ngo njye mu nshingano zimwe, nshobora kuba naratiye ikote. Mu gihe cy’urugamba, twakundaga gukusanya amafaranga mu banyarwanda impande n’impande kugira ngo dukomeze urugamba byiyongera ku nkunga twakuraga ku bandi bantu badufashaga.”

Inkomoko y’Ishoramari ry’ Umuryango FPR-Inkotanyi

Muri iki gihe, FPR  ifite ibigo bitandukanye bikora ubucuruzi bubyara amafaranga byibumbiye mu cyitwa Crystal Ventures. Iki kigo kibumbiye hamwe ibigo icyenda birimo nka Inyange Industries itunganya ibikomoka ku mata n’imbuto; Uruganda rwa Ruliba rukora amatafari; Ikigo cy’Ubwubatsi cya NPD Limited, igikora ibijyanye no gucunga umutekano cyitwa ISCO Security; Bourbon Coffee, Real Contractors n’ibindi.

Perezida Kagame ntiyumva ibintu kimwe n’abavuga ko kuba FPR Inkotanyi ikora ubucuruzi iba ikora ikintu kibi, akomeza avuga  ko inkomoko y’ibi byose ari imisanzu FPR yakusanyije mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Yemeza ko Ubwo urugamba rwaganaga ku musozo, Umuryango FPR Inkotanyi wari ugifite izo nkunga. Aragira ati “ubundi iyo wumvise ngo RPF ikora ubucuruzi abantu batekereza ko hari ikintu kibi kiri gukorwa ariko inkomoko y’amafaranga ibigo bya RPF byakomeje gushoramo imari aturuka kuri icyo gihe.”

Akomeza agira ati “Twasabye abanyarwanda bamwe bari bazi aka karere neza tubaha kuri ya mafaranga, turababwira tuti mujye mu Burundi, Uganda abandi Tanzania, Kenya mugure ibi bintu: Umunyu, amasabune, Peteroli n’ibindi nk’ibyo by’ibanze, Ibintu dukoresha mu buzima bwa buri munsi. Ntabyo washoboraga kubona.”

Perezida Kagame avuga ko ari  uko ubuzima bwatangiye, umuntu ashobora kubona Peteroli yo gucana agatadowa n’isabune, haherewe kuri ayo amafaranga yavuye muri ya misanzu y’abaterankunga ba RPF.

FPR yakuruye abashoramari benshi mu Rwanda bari mo na MTN

Perezida Kagame akomeza  avuga  ko usibye ayo mafaranga yakoreshejwe mu kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi hagendewe ku byo abanyarwanda bari bakeneye cyane, ikindi gice cy’ayo mafaranga,  RPF yagikoresheje mu rindi shoramari, maze mu mwaka wa  1998 igira uruhare mu kuzana MTN gukorera mu Rwanda.

Akomeza agira ati “Igice cya ya mafaranga cyakoreshejwe mu kugura imigabane muri MTN dore ko na mbere yashidikanyaga kuza mu Rwanda yibaza iti ni gute dushora imari muri iki gihugu cyasenyutse? Turababwira tuti turashaka kwiyemeza iki kintu hamwe namwe, twaguze 51% by’imigabane bo basigarana 49% tunabarekera ubuyobozi.”

Perezida Paul Kagame

“Abantu bazakubwira ngo urabona ni gute ishyaka rya politiki ryakora ubucuruzi, ni gute gute Guverinoma […] ibyo byose ni umwanda ntimukabyiteho. Icyangombwa si ‘gute’ mu bigendanye no kuvuga uko ubikora, ahubwo ni ‘gute’ mu gusobanura akamaro bifite.”

Perezida Kagame arasaba abanyarwanda kudakangwa n’inzitizi bahura nazo mu nzira ngo zibabuze gukomeza inzira y’icyo biyemeje kugera ho, kuko nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, urwo kubaka igihugu rwatangiriye ku busa, kandi n’ubwo inzitizi zari nyinshi, ntibyabujije Umuryango FPR Inkotanyi warangaje imbere abanyarwanda mu kucyubaka, ubu kikaba kigeze ku rwego isi yose iza kwigira ku byo rumaze kugera ho.

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM