Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, barishimira ko kuba u Rwanda ruri mu muryango ubahuza n’Igihugu cya Uganda w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) n’imipaka ibahuza n’iki gihugu byateje imbere ubucuruzi bwabo n’umutekano wabo n’ibyabo ukiyongera .
Bagira bati, “ubu duca ku mupaka twemye bitandukanye n’uko mbere tutarabona imipaka nka Kagitumba, Buziba muri Rwempasha , twitwaga abafutuzi kuko twaakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko tugaca inzira zitizewe bikatuviramo kubura ibyacu n’ibihombo bya hato na hato.”
Bakomeza bavuga ko kugeza ubu bishimira imibanire y’Igihugu cy’u Rwanda n’ibindi bihugu nk’ikimenyetso cy’imiyoborere myiza iri mu Rwanda ikaba iri mu byoroheje ubuhahirane n’abatuye mu bindi bihugu binateza imbere ubucuruzi bakora.
Mu karere ka Nyagatare, imirenge ya Matimba, Musheri,Karama, Tabagwe na Kiyombe ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda naho iya Rwimiyaga na Matimba igahana imbibi n’Igihugu cya Tanzania, byose biri mu muryango umwe n’u Rwanda uzwi nka EAC (East African Community).
Umupaka wa Kagitumba
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare,Mupenzi George. Akangurira abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe yo guturana n’ibindi bihugu kuko ari isoko ry’umurimo n’iry’ibyo bakora riba ryiyongereye.
Agira ati, “Ndakangurira abaturage kwitwararika umutekano w’abambuka mu bindi bihugu bihana imbibi n’Akarere ka Nyagatare, hamwe n’ibyo batwarayo kuko iyo biciye ku mupaka uzwi n’umutekano wabo uba wizewe aho guca mu mazi cyangwa n’ahandi bashobora guhurira n’abagizi ba nabi.”
Kugeza ubu Umupaka wa Kagitumba n’uwa Buziba ikora iminsi yose hakaba hari na gahunda yo kubaka undi mupaka wa Kizinga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net