Ibi byavuzwe na Minisitiri w’intebe, Anasitazi Murekezi, yabivuze ubwo yatangizaga iri huriro, tariki ya 23 Kamena 2017 mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo.
Iri ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rihuje , abarinzi b’igihango abayobozi n’abahoze ari abayoyobo n’abafasha babo ku rwego rw’Akarere ka Nyaruguru. Minisisiri w’Intebe, asaba ko irihuriro ryamanuka riganshinga imizi mu muryango u Rwanda rwifuza.
Agira ati, “Ubumwe n’ubwiyunge bukwiye guhera mu miryango yacu kandi bukadutera ingufu nyinshi tugakora byinshi kugira ngo ubukire buzamuke ari bwinshi kandi tubusangire,”
Akomeza asaba ko urubyiruko rwakwitabwaho kugira ngo hatazagira abarushuka kandi rugahabwa ujmwanya mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge kandi abana bakaganirizwa n’ababyeyi ku mateka yaranze igihugu.
Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase
Abwira abagize iri huriro ati, “Ubumwe n’ubwiyunge bukwiriye kwigishirizwa ku ishyiga aho ababyeyi baganirira n’abana babo, aho bataramira, burya abana bahakura byinshi cyane, niho bakura uburere. Ababyeyi bagomba kubaganiriza ku mateka y’igihugu nta kuyagoreka, bagomba kubwira abana babo amateka y’ukuntu abayobozi babi baroshye abanyarwanda mu kaga.”
Yibutsa ko kujya mu ihuriro bitaba umuhango ahubwo abaririmo bakwiriye gufasha abaturage bigatanga umusaruro kandi asaba abagize ihuriro kudatatira igihango cy’ubumwe bw’abanyarwanda.
Nshimyiryayo Angelo , wahoze ari Umuyobozi (Burugumesitiri) wa komini Nyakizu mu yahoze ari prefegitura ya Butare(ubu ni mu karere ka Nyaruguru) kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2005, yashyizwe mu ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge, avugaho iri huriro rizafasha gusangira ubunararibonye
Agira ati, ” Guhuza izi nzego ni inzira nziza yo kuganira ku mateka y’igihe ryacyo ndetse no gukomeza kuvugutira umuti ibisigisi byatewe n’ amacakubiri yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe abatutsi, nii uburyo bwiza bwo kudufasha gusangira ubunararibonye ”
Gushyiraho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu turere twose tw’igihugu byaturutse ku bitekerezo by’umuryango Unity Clup-Intwararumuri ugizwe n’abayobozi muri guverinoma, abayihozemo n’abafasha babo.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net