Amakuru

Minagri irakangurira abahinzi gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Ibi byavuzwe tariki ya 23 Kamena 2017 na  Ministri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gérardine, ubwo yatangizaga ku mugaragaro, imurikabikorwa rya 12 mu buhinzi, riri kubera mu Mujyi wa Kigali, ku  Mulindi.  ni bwo yakanguriye abahinzi gukoresha ikoranabuhanga.

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abahinzi, aborozi n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, aho bari kwerekana ibikorwa byabo, cyane cyane ibyifashisha ikoranabuhanga.

Mukeshimana Gérardine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi

Minisitiri Mukeshimana, avuga ko  iri murikabikorwa ari umwanya mwiza abahinzi n’aborozi n’abandi bafatanyabikorwa babyo babonye wo kugaragaza ibikorwa byabo, gusangira amakuru na bagenzi babo hagamijwe kongera umusaruro n’agaciro k’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi no kubishakira amasoko akwiye n’umwanya wo kwisuzuma no gukosora ibitagenda neza  n’umwanya mwiza wo kugaragaza udushya by’umwihariko tuganisha ku kurengera ibidukikije.

Agira ati,  “Iri murikabikorwa rigamije guha agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, guhanga udushya mu kurengera ibidukikije no gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hagamije kuzamura imibereho myiza y’abahinzi n’aborozi.”

Akomeza avuga ko nk’uko byagaragajwe n’Umuryango w’Abibumbye wita ku buhinzi,(FAO ), kugira ngo isi izabashe kwihaza mu biribwa mu 2050, bisaba ko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi uba wariyongereye hagati ya 60 na 70%. Bigomba guhinduka, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri yakomeje avuga ko rizanafasha guhaza mu biribwa abatuye Isi, ko imihindagurikire y’ikirere ari imbogamizi ikomeye ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa bavuga ko  ikoranabuhanga mu buhinzi ari ingenzi cyane cyane muri iki gihe, hirya no hino hari kugaragara ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Umwe muribo, avuga ko bibaye byiza Leta yakunganira abaturage kubona ibikoresho, cyane cyane abatabasha kubyigurira.

Iri murikabikorwa rizamara iminsi itandatu, kuva ku wa 22 Kamena 2017 kugera ku wa 27 Kamena 2017. Iry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Koresha ikoranabuhanga mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abahinzi n’aborozi”.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM