Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, tariki ya 24 Kamena 2017, mu rwego rw’Akarere ka Nyagatare, umuganda usoza ukwezi kwa Kamena wakorewe mu Kagari ka Rugari, umurenge wa Mimuli, ahacukurwa umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero 6 kuva ahitwa Kanyogote kugera Nteko.
Abaturage b’utugari twa Mimuli na Rugari uyu muyoboro uzacamo bajyaga bavoma igishanga mu gihe cy’impeshyi kuko amazi yakundaga kubura.
Ubuyobozi buvuga ko bifashishishije umuganda kuko iyo hadakoreshwa amaboko y’abaturage uyu muyoboro wakuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 60.
Abaturage b’umurenge wa Mimuli bacukura umuyoboro w’amazi
Muri uyu muganda, ba Nyakubahwa Senateri, Kazarwa Gertrude, depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, na John RUKU-RWABYOMA bakaba baje kwifatanya n’abaturage.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net