Ukwezi kwa Nyakanga na Kanama ni amezi usanga hirya no hino hari ubutumire bugenda bucicikana. Haba hagiye kuba ubukwe. Haba hagiye kuba urubanza. Muri aya mezi y’umucyo, abantu usanga ariho bagenera igihe n’amikoro bitubutse kugira ngo babashe kwikemurira utubazo twose bafite tw’imanza za hato na hato harimo n’urubanza rw’ubukwe. Ubukwe rero ni ibirori abantu bahuriramo mu byishimo n’umunezero (ndetse rimwe na rimwe no mu gahinda, iyo ari urubanza rw’ibyago). Niyo mpamvu bigomba kwitonderwa mu gukora gahunda kuva mu ntango kugera ku musozo kandi amagambo n’ibikorwa ugasanga biberanye n’ibirori cyangwa n’ibyo bizihiza. Buri bukwe rero bugira imihango ibuherekeza. Ni byo bita mu rurimi rw’igifaransa “rituel”.
Iyi nkuru dukesha urubuga nkoranyamba kinyamateka.net. ivuga ko mu gihe kibanziriza ubukwe ubwo aribwo bwose, buri wese aba agomba kwitegura, haba ku bifatika n’ibidafatika, cyangwa haba ku mubiri no kuri roho. By’umwihariko umuntu ugiye kuremya umuryango, agomba kubanza kwitegura mu bushishozi, mu bwitonzi nta guhubuka, nta hutihuti na jugujugu, nta birihutirwa na byaducikiyeho, nta guhuzagurika, nta kwishora mu gashungo. Iyo wiyemeje kuremya umuryango cyangwa gushinga urugo ugomba kurangwa n’ukwizera mugenzi wawe kandi mukamenyana bihagije, mukagenzurana kugeza ubwo mushimana mukareka kubeshyana no guhishahishanya. Burya koko nta we uhisha uwo ahishaho. Abaremya umuryango baba babaye umwe (reba Mk 10, 9) bakarangwa n’ubucuti ngengakamere (reba mu igitabo cya Padiri NIYIGENA Léodegard, « Ijambo ryawe rimurikira intambwe zanjye, rikaboneshereza inzira yanjye nkagana ubutagatifu », Kigali 2012, urupapuro rwa 303) : Inshuti ni imwe ikwegera uko uri ikagufasha kurushaho kuba mwiza, ikagukundira uku uri atari icyo ufite cyangwa uzi ; Ni imwe ikuzanzamura igihe waguye mu matsa ; Ni imwe igukura mu bwigunge, ikagushyira mu bandi maze ikicarana nawe mu gihe cy’agahinda n’amanzaganya ; Ni imwe mushobora gutebya, itakubereye igifura ; Ni imwe ikwibuka igihe cyose igutekereje n’igihe cyose uri kure ikakugeraho ikagushakashaka kugira ngo ikubone ; Ni imwe ikurengera igihe udahari maze ikakurambaho ikanakurwanirira ikurwanira ishyaka n’iyo waba wagirijwe ; Ni imwe ihora ikwitayeho ndetse no mu tuntu duto duto ; Ni imwe ikubwiza ukuri n’iyo kwakugirira nabi ; Ni imwe mugendana mugasabana kandi mugasangira. Ni imwe itajya ihakana ku kugirira neza kandi ihora yiteguye kukwakira, kukwifungurira no kugufungurira.
Mu bukwe bukwiye, abantu baba bagomba kwirinda kwaya no kwisumbukuruza ndetse no gusesagura. Ibi byanagarutsweho mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya cumi yabaye muri 2012. Abantu bagomba kurangwa no kwitegura koko. Ariko se bazategurwa na nde kandi batakitaweho? Nko mu bukwe bwo gushinga urugo hari ibintu nka bitanu bagomba kwitaho kugira ngo bitaremerera abari muri ubwo bukwe. Icya mbere kandi kibandwaho ni “inama y’ubukwe”. Iyi nama bamwe bayifata nk’iba ije gusabiriza aho kuza kuzuza umugambi nyawo wo gushyigikira abageni bivuye ku mutima. Icya kabiri gihangayikisha abantu ni inkwano (ikimenyetso cy’ishyingiranwa umuryango w’umuhungu usaba uha umuryango w’umukobwa usabwa umubano). Abantu ntibayifata nk’ikimeneyetso ahubwo bayifata nk’ikiguzi ; ugasanga barajya mu biciro. Uretse inkwano, ikindi gitera inkeke ni ibirongoranwa (ni ibikoresho byo mu rugo umukobwa ajyana mu rugo rushya nyuma yo gushyigirwa). Ikindi kibazo cy’ingutu cya kane giherereye mu myumvire idahwitswe y’amategeko n’amabwiriza mbonezamubano cyane cyane ibyerekeye ukwishyingira n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ikibazo cya gatanu gikomeye kigaragarira mu ngeso zimwe na zimwe zitihanganirwa : ubusambanyi n’ibindi bibushamikiyeho ndetse no gushakira indonke mu bukwe.
Ibyo bibazo byose bigira ingaruka nyinshi ku rugo rushya bikaba byateza amakimbirane ya hato na hato bishobora no kugera ku butane nyamara Ijambo ry’Imana rigira riti “Ntihakagire ikizabatandukanya (Mt 19, 6). Ibyo bibazo kandi bitera ubukene n’ubwigunge. Abantu bagatindahara, uburere bugakendera bakaba bahinduka n’ibirara n’ibiraya. Kwaya bigahinduka ifunguro ryabo. Ibyo byose kandi bishobora gutuma abakobwa bagumirwa, bagwa ku ishyiga, baba igisibaziko ; abasore nabo bakaguma kuba ingaramakirambi. Ibyo bikaba byanabageza ku ngeso mbi zirimo gushurashura no kwicuruza ndetse n’uko habaho kubana nkaho ari kontaro.
Padiri Léodegard Niyigena, wanditse iyi nkuru akaba ari Umuyobozi wa Kinyamateka, asoza avuga ko umuti wa byose ni uko habaho ubukangurambaga maze abantu bakareka imico mibi yo gukunda ibintu ahubwo bagashyira imbere cyangwa bagaha agaciro urukundo, umubano n’ubusugire bw’urugo rushya kurusha ibintu n’ibindi bibatanya. Abantu bakamenya icyiciro cyabo n’ubushobozi bwabo, nta kwishora mu madeni cyangwa imyenda. Ababyeyi bakorohereza urubyiruko kandi bakarugira inama. Abantu bose bakarangwa n’ubuntu n’ubumuntu bamurikiwe n’Ivanjili, hutihuti na jugujugu bikagenda nka nyomberi aho kugira ngo birikore.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

