Tariki ya 2 Nyakanga 2017, icyumweru cya mbere cy’ukwezi, mu kibaya cy’ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango habereye misa n’isengesho ngarukakwezi byo gusabira abarwayi. Umunsi waranzwe no gusingiza Imana, igitambo cya misa, ubuhamya ndetse n’isengesho ryo gusabira abarwayi. Benshi bakize ndetse batanga ubuhamya bw’ibyiza Yezu Nyirimpuhwe yabakoreye.
Mu gitambo cya misa cyatuwe na Padiri Yohani Batista Mvukiyehe akikijwe n’abasaseriditi batatu hagarutswe ku masomo y’iki cyumweru cya 13 bisanzwe umwaka A. Inyigisho yatanze yagiraga iti : “Turekure byose tubashe guhobera Nyagasani”. Padiri, mu nyigisho rero, yasobanuriye abari aho ko bagomba kureka kwizirika ku by’isi bibabuza kwegera Nyagasani maze bakamusanga.
Byari bikubiye mu ngingo enye: Rekura ibyo utunze maze wakire abantu, Tekereza uburyo wakira abantu n’ uko wakira Imana , Unyakiriye aba yakiye uwo natumye
Padiri ati : “Tureke kwizirika ku bintu kuko bitubuza kwakira abandi. Bizaduha umunezero udashira. Tumenye uko dukoresha ibintu, ntibiturangaze ngo twibagirwe Imana. Nitubyizirikaho tuzabura abantu kandi na bo ari ingabire y’Imana. Dukoreshe neza ibintu, bizadufasha kubona no kwakira abantu Imana idutumaho, tuyimenye kandi tuyimenyeshe abandi bityo tugire umunezero udashira”.
Uyu munsi, kandi waranzwe n’ubuhamya bwinshi butandukanye ;Turabagezaho bumwe muri bwo :
Ubuhamya bwa mbere ni ubw’umukristu warwaye bwo mu kwaha, ibice byombi, araremba, yivuza hirya no hino biranga, ajya no mu bavuzi ba Kinyarwanda biranga. Yakiriye mu isengesho ryo mu kwezi kwa kabiri 2012 nyuma y’imyaka 4 arwaye.Ubuhamya bwa kabiri, umukristukazi Yezu Nyirimpuhwe yamuhaye umugabo nyuma y’igihe kinini yari amutegereje. Ahabwa n’urubyaro, ashimira Imana.
Ubuhamya bwa gatatu ni umuryango wari warabuze urubyaro mu myaka 7 bamaze babana. Umwaka ushize mu kwa karindwi 2016 bajya mu Ruhango barara bashengerera. Uyu munsi bafite umwana w’amezi 4 Nyagasani yabahaye. Nawe yashimiye Imana.
Kuri iki cyumweru, mu Ruhango, icyagaragaye ni uko Nyagasani Yezu Nyir’impuhwe akora kandi agahumuriza abahabye, akiza kandi agaherekeza abantu, akabamara ubwoba kandi akabirukanamo amashitani, akabongerera icyizere cyo kubaho, bakigobotora mu byaha, bagatsinda ibishuko, ababuze amahoro y’umutima bakayabona, bakabona urubyaro n’urushako, bakabona akazi bagakira indwara zinyuranye z’umubiri n’iza roho, abantu bakiyunga kandi bakunga abandi. Hari rero abo yakozeho bakumva muri bo hari igihindutse.
Ijambo ry’Imana riti : “Burya koko ibidashobokera abana b’abantu, ku Mana birashoboka” (reba Lk 18, 27). Padiri ati : “Niturusheho kurangamira Yezu Nyirimpuhwe, twirinde kwizirika ku bintu ahubwo tubirekure tumusange kuko niho tuzabonera umunezero wuzuye”.
Urubuga nkoranyamba kinyamateka.net dukesha iyi nkuru ruvuga ko mu Ruhango, muri Diyosezi ya Kabgayi habarizwa Ingoro ya Yezu Nyir’impuhwe iri mu rwego rwa Diyosezi kandi hakaba hakorerwa ingendo nyoboka-mana. Ikizwiyo ni isengesho ryo gusabira abarwayi ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi. Iyi ngoro iyoborwa n’abapadiri bo mu muryango w’Abapalotini. Aba bapadiri bakaba banayobora Ingoro y’i Kibeho ndetse n’i Kabuga.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net
