Abakoresha ibiyobyabwenge bakunze gufatwa na Polisi bakajyanwa gufungirwa muri gereza imwe n’abakurikiranyweho ibindi byaha, ntigire icyo bibafasha ahubwo bakarusha ho kuba babi, kuko bagera yo imitwe yabo yoroshye badatekereza neza noneho ibyo babwirwa byose bakabikora batabanje gushungura. kuwa 14 Nyakanga 2017 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo mu gitaramo cyo kwesa imihigo, hatangiwe ubutumwa butandukanye burimo no gukangurira abanyarwanda kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge.
Patrick Kayisire avuga ko yatangiye kunywa ibiyobyabwenge kuva afite imyaka 17 y’amavuko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, kubera ikigare yarimo cyashakaga kugira imyitwarire nk’iy’abaririmbyi bagezweho bo muri Amerika icyo gihe, bityo abo basore barimo Kayisire Patrick na bo bakiyita abasitari.
Aragira ati “Murabazi abasitari nk’abitwa ba Snop Dog, ba 2Pac n’abandi, indirimbo zabo zatumye dushaka kwisanisha na bo”
Eng. Kayisire, avuga baje kwisanga banywa urumogi, n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye bibaviramo kwirukanwa ku ishuri we ngo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, maze gusubiramo biramunanira, yumvaga ko agomba kunywa ibiyobyabwenge bikamwibagiza ibibazo ubundi akaba umusitari.

Iyo abaturage bagize uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge baba batanze umusanzu mu iterambere ry’igihugu (Aha ni mu karere ka Kirehe)
Akomeza avuga ko yaje gusubira mu ishuri kubera kubona abantu biganye babaye ho neza kubera imirimo barimo bari mo, yahura na bo akagira ipfunwe ryo guhagararana na bo, ni bwo yigiriye inama yo gusubira mu ishuri, ariko akinywa ibiyobyabwenge
Umwana yamuteye kwisubira ho
Eng. Kayisire avuga ko imbarutso yo kureka ibiyobyabwenge yabaye umwana muto, uyu Kayisire yaririye ubunnyano (yari ahari mu gihe uyu mwana bamwita izina), wamukurikiye agiye kugura urumogi maze akamusaba ko barusangira.
Eng. Kayisire akomeza avuga ko yarebye uwo mwana bagiye gusangira urumogi, abona ari igisebo kuba ubwe antinyutse akamusaba ko basangira.
Aragira ati “Naramwemereye turasangira ariko mubaza icyamuteye kubinywa, ansubiza ko namubereye urugero rwiza, ngo yabonaga ukuntu nitwara akabona ni byiza.”
Eng. Kayisire ngo yashenguwe n’uko hashobora kuba hari abandi bana bamubonamo icyitegererezo, bigatuma nabo banywa ibiyobyabwenge, maze ako kanya afata icyemezo cyo kubireka.
Eng. Kayisire Patrick ngo ubu ni umuntu wifashije kuko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yaje kwiga imyuga abifashijwemo na WDA abona akazi, ariko ahamana ipfunwe ry’abana yasize mu biyobyabwenge maze yiyemeza kujya atanga ubuhamya bw’uko yabiretse kugira ngo noneho bamurebereho mu byiza.
Yemeza ko afite ikigo gikora ibijyanye n’ubwubatsi kibanda ku bikorwa byo kurangiza no gutunganya inzu nko gusiga amarangi n’ibindi (Finissage).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi atangaza ko ubushakashatsi bwakozwe n’iyi minisiteri muri 2012 bukorewe ku bantu biga bari hagati y’imyaka 14 na 35 bwagaragaje ko 53% bakoresheje ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi, nibura rimwe mu buzima bwabo.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge muri rusange ari 15%, muri bo 7% ni imbata y’inzoga, 3% babaswe n’urumogi, nabo abasigaye ni itabi n’ibindi bitandukanye.
Avuga ko yaje kwisubira ho afite imyaka 31 aza kubireka ari nako akomeza kwiga aza kuba impuguke mu bwubatsi. Arahamagarira abashinzwe umutekano kudafungira abanywa ibiyobyabwenge n’abakoze ibindi byaha.
CP Emmanuel Butera Uhagarariye Polisi mu Umujyi wa Kigali, asaba abaturage gutungira agatoki inzego z’umutekano ahacururizwa ibiyobyabwenge n’aho bikorerwa, kuko abenshi baba bahazi ariko kuherekana bikaba ikibazo.

Imbuto za Rwiziringa (36 oiseaux) ni ikiyobyabwenge gikoreshwa n’abantu benshi cyane ko icyo kimera kiboneka hose mu gihugu
Aragira ati “aho ibiyobyabwenge biri cyangwa bicururizwa abantu baba bahazi, ariko ikibazo kikaba kubivuga mu rwego rw’ubuyobozi cyangwa se mu nzego z’umutekano mu rwego rwo kwanga kwiteranya. Iyo utekereza gutyo uba wica iterambere ry’igihugu.”
Eng. Kayisire Patrick arangaje imbere ya bagenzi be, bashinze Ishyirahamwe ryo gushishikariza urubyiruko kuva mu biyobyabwenge ryifashishije ubuhamya. Eng. Kayisire avuga ko ubuhamya bw’uko yari ameze abifata n’aho ageze ubu yiyubaka, asanga bwafasha benshi mu bagikoresha ibiyobyabwenge bamufata nk’icyitegererezo, bityo agahera aho abasaba kumurebera ho babireka, nk’uko bamureberagaho mbere akibinywa.
Ari Dr Patrick Ndimubanzi ari CP. Butera,bombi barahamagarira abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko kureka no kurwanya ibiyobyabwenge. Dr Ndimubanzi asaba abo byagizeho ingaruka kugana inzego z’ubuvuzi zikabafasha kubireka burundu, nawe CP Butera agasaba urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kumva ingaruka z’ibiyobyabwenge, nko kwicana kw’abagore n’abagabo, abana bakananirwa kwiga, urugomo n’ibindi.
Bimenyimana Jérémie
