Amakuru

Muri 203, muri Afurika y’Iburasirazuba kuvura diabète bizikuba inshuro ehanu zirenga

Raporo yashyizwe ahagaragara  n’abahanga mu bijyanye n’indwara zitandura ,yerekana  ko kubera uburyo indwara ya diabète ikomeje kwiyongera cyane mu bihugu biri muri Afurika y’Uburasirazuba, ikiguzi cyo kuyivura gishobora kuva kuri miliyari 3.8 z’amadolari ku mwaka mu ri 2015, kikagera kuri miliyari 16.2  z’amadolari muri 2030.

Iyi rappro igargaza kandi ko y mu bihugu biri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ikiguzi cyo kuvura diabète gishobora kuzagera kuri miliyari 59.3 z’amadolari ku mwaka mu 2030.

Ibiro ntaramakuru  by’Abashinwa, Xinhua, dukesha iyi nkuru, bivuga ko iyi raporo yatangajwe mu kinyamakuru cyandika inkuru z’ubuzima kizwi nka Lancet yakozwe n’itsinda rigizwe n’abahanga 70.

Diyabeti ni ikibazo

Aba bahanga bemeje ko mu bigaragara Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ititeguye kuba yahangana n’ubwiyongere bwa diabète, kandi ko hakenewe uburyo buhamye mu kongera serivisi zigamije gufasha abarwaye iyi ndwara no kuzihuza n’izindi zigamije guhangana n’ibindi byorezo bidapfa gukira.

Abakoze iyi raporo bavuga ko umwanzuro ukwiye gufatwa mu buryo bwihuse, kandi bikagirwamo uruhare n’abafatanyabikorwa bose.

Kugeza ubu kimwe cya kabiri cy’abantu barwaye diabète muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nibo baziko bayirwaye, 11% gusa akaba aribo babasha kubona ubuvuzi bakeneye.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM