Amakuru

Gakenke: Ingamba 8 zakuye abana mu kibazo cy’imirire mibi

Nkuko byakunze kugarukwho na rapro zitandukanye, mu ntara y’Amajyaruguru, ni hamwe mu hakunze kugaragara ikibazo gikomeye cy’indwara zibasira abana ziturutse ku mirire mibi, by’umwihariko abari munsi y’imyaka 5.

Gusa bitewe na gahunda zinyuranye zashyizwemo imbaraga byatumye iki kibazo kiganya ubukana. Urugero ni gahunda y’iminsi 1000.

Mu  karere ka Gakenke, umurenge wa Kamubuga, bafashe ingamba zigera ku munani, ubuyobozi n’abaturage bashyize mu bikorwa, zafashije uyu murenge kwigobotora iki kibazo

Mu ngamba ya   mbere, hari  gusura buri kwezi imidugudu yose igize Kamubuga, hagamijwe kwigisha abaturage uburyo indyo yuzuye itegurwa kandi ifite isuku. Ibi ngo babikora nta yindi gahunda babivanze.

Mu ngamba ya kabiri, hari gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zo kuboneza no kuringaniza urubyaro,  kuko muri uyu murenge hagaragara ikibazo cyo kubyara abana benshi kandi b’indahekana, ibi bikaba intandaro yo kurwaza bwaki n’izindi ndwara z’imirire mibi  kuko abana batonka igihe cyagenwe kandi ntibitabweho uko bikwiriye. Mu ngamba ya gatatu, hari gupimisha abana buri kwezi ku bajyanama b’ubuzima, hakarebwa niba imyaka yabo ijyanye n’ibiro ndetse n’indeshyo bafite  kugirango ugaragayeho ikibazo cyo kudakura neza ahite akurikiranirwa hafi atarazahara kandi  n’umubyeyi we bakamwigisha uko agomba kumutegurira ifunguro ryujuje ibyangombwa by’indyo yuzuye.

Naho mu ngamba ya kane, hari kugirira isuku ku bana ndetse no mu biribwa babaha.Ingamba ya gatanu, hari ukugira agakono k’umwana aho umwana tegurirwa ifunguro rye rijyanye n’igihe afite kandi ryujuje ibyangombwa by’indyo yuzuye.Ingamba ya gatandatu, hari gushyiraho gahunda yo kwigisha abagana ikigo nderabuzima, uko bategura indyo yuzuye.Ingamba ya karindwi, kugira akarima k’igikoni kuri buri rugo naho ingamba ya munani, hari gukamira amata abana bafite imirire mibi, abari muri gahunda ya Girinka munyarwanda bakagenda basimburanwa mu gutanga amata mu ngo zifite abana bibasiwe n’indwara zikomoka ku mirire mibi.

Iyi gahunda irewamutse ikurikijwe neza, byagirira akamaro n’abandi bagifite ikibazo cy’imirire mibi.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM