Amakuru

Kinazi: abaturage barishimira ivuriro rishyashya bubakiwe.

Bamwe mu baturage bagana ikigo nderabuzima cya Kinazi, baravuga ko bishimira ishami ry’iri vuriro begerejwe. Abaturage bavuga ko bashimishijwe n’iki gikorwa, kuko kigaragaza imiyoborere myiza y’uko leta ibazirikana ikabagezaho iby’ingenzi bakeneye.

Bimwe mu byo abaturage bagana ivuriro rya Kinazi bavuga ko byabangamiraga,  ni uko ivuriro bari basanzwe biyambaza ryari rito, bikaba  byatumaga  abarwayi baganaga iri vuriro batabasha guhabwa serivisi zose z’ubuvuzi.

Sinzi Canisius agira ati,”,Kuri ubu  kuba duhawe  ivuriro rishya kandi ryagutse,  ni ikimenyetso kiza cy’uko imbogamizi twahuraga na zo zigiye gukemuka.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rusatira ari nawe uyoboye iri shami riri Kinazi, Mitari Beata, avuga ko bitewe no kuba aho bakoreraga hari hato byatumaga hari serivisi zimwe na zimwe batabashaga gutanga, ariko ubu  nazo zigiye gushyirwa muri iri vuriro.

Agira ati, “Bitewe nuko iri vuriri ryagutse kandi rikagira n’ibikoresho bigenzweho kandi rikanakira abaturage benshi, ndasaba minisiteri y’ubuzima ko ryashyirwa mu rwego rw’ibigo nderabuzima bityo tukabasha no kubona abaganga bahagije.”

Ivuriro ryuzuye mu murenge wa Kinazi, ryubatswe ku bufatanye n’abaterankunga baturutse mu gihugu cya Autriche, bayobowe n’umwe muri bo ufite inkomoko mu Rwanda witwa Marie Claire Wiezen Hofer, ufite nyina w’umunyarwanda kazi ukomoka muri aka gace. Iri vuriro ryuzuye ritwaye miliyoni 86 z’amafaranga y’u Rwanda, rikazaha servici z’ubuvuzi abaturage bagera  kuri 16.092.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM