Amakuru

Ruhango: Abaturage 63% ntibashimishwa na serivisi bahabwa yo kubona amazi meza

Bamwe mu baturage, bemeza ko kubna amazi meza bikibagora  n’abayafite bakaba bavuga ko bikiri imbogamizi kuko 20 %b ayabona bijujuta .

Nubwo 20% by’abaturage ba Ruhango badashobora na rimwe kubona amazi meza nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurisha mibare, abagera kuri 80% basigaye nabo abenshi muribo bijujutira ko nubwo bayafite batabura kenshi kubaho nk’abatayafite cyangwa se bagakora ingendo ndende bajya kuyashaka iyo bigwa.

Ibipimo byagaragajwe n’ubushakashatsi, bwerekana ko hari bamwe mu baturage  bakora urugendo bajya gushaka amazi ku buryo abarage bagera kuri 7%  babona amazi bakoze urugendo rw’Iminota  igera kuri 5,  42% bakabona amazi meza bakoze urugendo  rungana rw’iminota 15 , 20%  bakayabona amazi bakoze urugendo rw’iminota 30  naho  4% by’abaturage b’Akarere ka Ruhango bakabona amazi meza   bakoze urugendo rw’isaha imwe n’iminota mirongo 30 abandi bangana na 0,2 ku ijana bagakora urugendo ruri hejuru y’isaha imwe.

Hagendewe kuri iyi mibare, abaturage bavuga ko babona amazi meza bibagoye  bangana na  63% , gutyo ko badashimishwa  n’iyi serivisi bahabwa yo kubona amazi meza naho 36 % bakavuga ko ibashimisha.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurisha mibare mu Rwanda, bwerekanye ko mu karere ka Ruhango abaturage 20% badashobora kubona amazi meza, kuribo ni nk’inzozi batarota. Ni ubushakashatse bwo muri 2014-2015.

Cyakora ubushakashatsi, bwagaragaje ko  abavuga ko badashimishwa n’ubushro babona amazi ari uko usanga n’abayafite mu ngo haba igihe bayabura batgari babyiteze gutyo bigatuma bakora urugendo  bayashaka bareba aho bayagura.

Kagaba Emmanuel,umezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM