Mu Karere ka Ruhango, biteguye cyane umukandida wa RPF ubasura uyu munsi kuwa 14 Nyakanga 2017, ahasigaye amasaha atari menshi ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Republika bigatangira ku bakandida bemewe aribo, Kagame Paul, Habineza Frank, na Mpayimana Philippe.
Imyiteguro irarimbanyije kuri buri ruhande.
Mu ruhango aho umukandida wa FPR azahera hari ibimenyetso bigaragara.
amakuru atandukanye agera ku kinayamakuru Umwezi, aravuga ko uhereye ku Muhororo na Kirengeri aho Ruhango igabanira n’Akarere ka Muhanga kugera mu Butantsinda bwa Kigoma aho bagabanira na Nyanza ibiti byose byasizwe irangi ryera.
Nta kindi biteguye, ni umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, utangirira ibikorwa byo kwiyayamaza mu karere ka Ruhango.
Isoko rya Ruhango risanzwe rirema buri wa gatanu w’icyumweru, ryimuriwe kuwa gatandatu kugira ngo abashaka guhaha banashaka kujya kumva uyu mukandida batabura amahitamo.
Nyuma ya Ruhango na Nyanza Umukandida wa FPR Inkotanyi, azakomereza mu turere twa Nyaruguru na Gisagara (15 Nyakanga), Nyamagabe,Huye na Kamonyi (16 Nyakanga), Muhanga na Ngororero(18 Nyakanga).
Bugesera na Kicukiro(19 Nyakanga), Nyarugenge na Rulindo(20), Nyagatare, Gatsibo na Kayonza(22), Kirehe, Ngoma na Rwamagana(23), Rubavu Musanze na Nyabihu(25), Karongi na Rutsiro(26), Nyamasheke na Karongi nanone(27), Rusizi ahantu habiri tariki 28, Burera na Gakenke (30), Gicumbi kuri 31 ahantu habiri, na tariki 02 Kanama mu karere ka Gasabo.
Ku ruhande rw’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rifite umukandida Habineza Frank , bavuga ko uyu mukandida azatangiririra kwiyamamaza mu karere ka Rusizi, kuwa gatandatu akazakomereza i Nyamasheke no ku cyumweru muri Kamonyi.
Philippe Mpayimana ngo yatangiye kwiyamamaza, anatangaje gahunda ndende y’aho aziyamamariza.
Kuri uyu wa gatanu Mpayimana arahera mu Bugesera yiyamamariza kuri centre za; Nyamata, Gashora, Ruhuha na Busoro. Kuwa gatandatu azakomereza mu karere ka Ruhango i Ntongwe, ajye n’i Nyanza na Rusatira.
Ku cyumweru Mpayimana aziyamamariza i Save ku isoko ryo mu Rwanza muri Gisagara, ajye no mu karere ka Huye i Ngoma.
Kuwa mbere utaha aziyamamariza i Kibeho ya Nyaruguru, mu Gasarenda i Nyamagabe akomereze i Kamembe uyu munsi.
Muri Rusizi kuwa kabiri aziyamamariza kuri centre za Mushaka, Bugarama ajye i Nyamasheke kuri centre na Mugonero.
Kuwa gatatu afate Karongi i Rubengera, akomereze mu Rutsiro kuri uyu munsi umwe aniyamamarize i Nyamyumba kuri Brasserie muri Rubavu.
Ku itariki 20 aziyamamariza mu mujyi wa Gisenyi no kuri Mahoko akomereze Mukamira na Rambura muri Nyabihu.
Uyu mukandida azakomereza kuri centre zinyuranye zirimo; Kabaya, Ngororero, Gatumba, Bulinga, Muhanga, Kivumu, Rukoma, Nyabugogo, Kimisagara,mu Biryogo, Gikondo, Kicukiro centre, Remera, Bumbogo, Rukomo, Byumba, Ngarama, Nyagatare, Kabarore, Kiziguro,Gahini, Kayonza, Rusumo, Kirehe, Ngoma, Kabarondo, Rwamagana, Bicumbi, Masaka, Kanombe, Shyorongi, Kirenge, Gasiza, Nyirangarama, Gakenke, Musanze, Kinigi,Kidaho,Kirambo. Biteganyijwe ko azagera aha hose.
Tariki 02 Kanama azasoreza i Nyanza ya Kicukiro , ajye i Remera n’i Nyamirambo nimugoroba.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net
