Kuva kuwa 14 Nyakanga 2017, ibikorwa byo kwiyayamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7 iri imbere bitangira ku mugaragaro, umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame, yizeza abanyarwanda ko muri iyi manda agiye gutorerwa, dore ko we abona ko ibizava mu matora byamaze kumenyekana, ko azihatira kubageza mu buzima bwiza.
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ku cyumweru cyo kuwa 16 Nyakanga yiyamariza mu karere ka Kamonyi, imbere y’imbaga y’abaturage b’ako karere baje kumushyigikira, bahurira mu murenge wa Rukoma. Umukandida Kagame, arasanga kuba kuba abanyarwanda bamufite nawe akabagira bagomba gukomezanya urugendo, kandi ko ubwo bakiri kumwe bazafatanya ku buryo nta na kimwe kizabananira.
Arize abanyarwanda ko muri iyi manda y’imyaka 7 iri imbere, azihatira kuzamura ubuzima bwabo bukaba bwiza, kandi agabanya ubusumbane buri hagati y’abo ubuzima bwihuse cyane guhinduka n’abo bwagenze buhoro.
ibyo abitanaza ari mu karere ka Nyamagabe agira ati “Ubuzima kuri bamwe bwarihuse guhinduka ariko no ku bandi ubuzima bwarahindutse by’umwihariko mwebwe baturage ba Nyamagabe. Umurimo dufite ni ukugira ngo ho kugira numwe usigara inyuma kandi tukanagabanya ikinyuranyo kiri hagati yabafite ubuzima bwihuse n’abaite ubukigenda gahoro.”
akomeza asaba abnyarwanda gutora FPR Inkotanyi kugira ngo bakomeze basigasire ibyiza byinshi bamaze kugeraho no gukomeza guharanira kugera ku birenzeho, agira ati “Tariki ya 4 ni ugutora FPR ndetse n’umukandida wayo kuko nicyo kizabahesha ubuzima bwiza , umutekano urambye, gukora amafaranga, kwiga kw’abana bawe, …”
Umukandida Kagame atangariza abaturage ko amatora yo kuwa 04 Kanama harimo byinshi, ariko bishingiye ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ananongeraho ko amateka mabi yaje kuvamo imbaraga zigejeje igihugu aho kiri ubu.
Aragira ati “ Ndagira ngo itariki 4 Kanama aya matora harimo byinshi ariko bishingira ku mateka yacu. Amateka y’u Rwanda hari aho yagejeje igihugu cyacu ariko amateka mabi twagize haje kuvamo imbaraga, ubushake imyumvire ku buryo amahanga ashakisha kubyumva.”
Kagame kandi arasanga abanyamahanga bagize uruhare mu gusigira u Rwanda amateka mabi rufite ubu n’ubwo babikoze, bitatumye u Rwanda ruzima ngo rwibagirane.
Yongeraho ati “Uko muri hano, uko abandi bari aho twahoze, ukuntu abanyarwanda biyumva, uko bashaka kubaka igihugu ntabwo bisanzwe. Niyo mpamvu bamwe mu bagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda [abanyamahanga] batabyumva. Baducukuriye umwobo baradutaba, turwivanamo.”
Abanyarwanda barafatanya kubaka igihugu
Perezida Kagame aremeza ko kuba andi mashyaka yarashyigikiye Umuryango FPR Inkotanyi, ari ikigaragaza ko abanyrawanda n’ubwo banyra mu nzira zitandukanye ariko bafite umugambi wo gufatanya mu kubaka igihugu cyabo, akanashimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi icyizere bamugiriye bakamuhitamo nk’umukandida wo kubahagararira.
Aragira ati: “Amashyaka nka PSD, PL, PDC, PDI ,PSL, PSP, UDPL n’andi yose atari hano kubera impamvu zitandukanye nka Green Party ndayashimira… Aya mashyaka yose uko ari 8 yashyize mu gaciro gakomeye yifatanya na FPR kugirango dukomeze kwiyubakira u Rwanda rwacu mu buryo twahisemo. Ibizaba igihe kiri imbere nabyo bizaba uko bikwiye ariko ndibanda cyane ku by’ubu ngubu. Aya mashyaka ndayashimiye cyane. Ariko by’umwihariko ndashimira abayoboke ba FPR kubera byinshi ntarondora ndetse bimwe banagarutseho mu magambo atandukanye yavuzwe aha ngaha. Ndashimira RPF icyizere yigirira kandi yanakomeje kungirira, ninayo mpamvu mpagaze hano nk’umukandida wayo, iyo migabo n’imigambi ya FPR niyo turi hano twizihiza.”

Abahanzi batandukanye ntibatangwa gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi aba ni Dream Boys Indatwa
Umukandida Kagame n’ubwo asaba abaturage gutora FPR, ntashidikanya intsinzi kuko yemeza ko ibizava mu matora, abanyarwanda babizi kuva muri 2015. Ibi abitanagariza abaturage bo mu karere ka Ruhango ari naho ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR Inkotanyi kwatangiriye, agira ati “Ikizava mu matora cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 muri 2015. Buriya hagiye kubaho referendum abantu bakabyemeza hafi 100% hari uwo bifuza. Byiyongereye kuri iyo Referendum, amashyaka nayo yiyemeje gufatanya na FPR bikiyongera kuri babandi basaga miliyoni 4 basabye Referendum, byonyine birahagije ko ikizavamo buri wese akirebera.”
Bimenyimana Jérémie



