Amakuru

Uturere turasabwa gukora igenambigambi ryo gukwirakwiza amazi meza hose

Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda ivuga ko uturere tugomba gukora igenamigambi ryo gukirakwiza amazi ahantu hose ku buryo amazi meza azagera ku banyarwanda bose ku rugero rwa 100%.

Iterambere ry’igihugu ririhuta ndetse n’icyizere cyo kubaho ku banyarwanda cyiyongereyeho hafi imyaka 20, kuko cyavuye ku myaka 49 muri 2000 kigera ku myaka 66.7 muri 2015.

Amazi meza arakenewe cyane

Mu nama yabereye I Musanze,  igamije kurebera hamwe  politiki y’amazi isuku n’isukura n’uburyo igomba gushyirwa mu bikorwa yebereye I Musanze,   Umuyobozi ushinzwe ishami ry’amazi, isuku n’isukura muri  Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), isaba  abayobozi b’uturere  bari muiri iyi nama gukora igenamigambi rigamije kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cya 100%.

Iyi minisiteri igira iti,” Uturere turasabwa gupanga mbere, bagateganya amafaranga azafasha kugeza amazi meza ku baturage 100 .Ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo kugeza amazi meza bizakorwa na za minisiteri, n’abandi bafatanyabikorwa mu gukwirakwiza amazi. Ibifasha kuyishyira mu bikorwa birimo  gutegurwa, harimo n’itegeko rigenga ikwirakwiza ry’amazi, isuku n’isukura kugira ngo byoroshye ishyirwa mu bikorwa no kubigira ibyacu.”

Ikomeza ivuga ko  Politiki y’isuku n’isukura yashyizweho kugira ngo ikemure ibibazo byose bijyanye n’imicungire y’imyanda na  politiki y’isuku yatandukanyijwe n’iyamazi kugira ngo hitabwe ku isuku cyane, ni ukuvuga amazi yakoreshejwe, imyanda ibora n’itabora n’ibindi.

Imbaturabukungu ya Kabiri, EDPRS II, iri mu bigenderwaho mu igenamigambi ry’igihugu cyose igaragaza ko abanyarwanda bose  100% bazaba bagerwaho n’amazi meza na serivisi z’isuku n’isukura mu mwaka wa 2017/2018.

Mu ibarura rya EICV 4 mu mwaka wa 2014 amazi meza yageraga kuri 83% by’Abanyarwanda mu cyaro, mu gihe mu mijyi ari 90%, ndetse mu myaka irenga gato ibiri Wasac ibayeho iza kuvuga ko  abanyarwanda bafite amazi muri metero 500 mu byaro na metero 200 mu mijyi.

Kugeza ubu, mu gihugu hose habarirwa imiyoboro y’amazi meza 1026, mu gihe 390 muri yo idakora kubera kudakurikiranwa nyuma yo kubakwa, iki kikaba ari kimwe  mu bigomba kubonerwa umuti kugira ngo intego ya guverinoma igerweho.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru mu mupera za Mutarama 2017,  Umuyobozi mukuru wa Wasac, James Sano, yavuze ikorwa ry’imishinga iriho ikorwa ku  miyoboro y’amazi no kubaka ikigega cyo kuyakwirakwiza gifite ubushobozi bwa metero kibe 5000 kuri Mont Kigali aricyo cya kabiri mu gihugu nyuma y’igifite 10 000, n’ikindi cya metero kibe 2000, byose bizakemura ibibazo byo kubura amazi mu duce twa Remera, Kimironko, Kanombe na Kicukiro.

Agira ati,  “Icyo dukora ni ukongera ubushobozi mu gusukura amazi no kuyakwirakwiza tuyageza ahantu tuzajya tuyamanura byoroshye ariko  nubwo  nubwo gusukura amazi bigeze kuri metero kibe 90. 000 muri Kigali hakiri ibibazo kuko hakenewe metero kibe 120. 000, ariyo mpamvu mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Kigali bitaratangira kubona amazi meza.”

Akomeza avuga ku mishinga iri mu bice by’icyaro, aho WASAC yishimira ko ku kirwa cya Nkombo gituwe n’abaturage ibihumbi 17, hagejejwe amazi meza ku buryo icyorezo cya Cholera cyaharangwaga kitazasubira. Umujyi wa Rusizi wose nawo ufite amazi meza ku buryo mu myaka 10 buri muturage azaba yamugezeho.

Mu turere 30 tw’Igihugu WASAC,  ifite imishinga yo gukwirakwiza amazi meza hakaba harimo iyamaza kurangira n’indi igikorwa. Nko muri Nyanza hubatswe uruganda i Mpanga rutanga metero kibe 5000 ku munsi, muri Kayonza hari uruganda rwa Gishari rutanga metero kibe 1800.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM