Benshi mu bagore bo mu cyaro bazindukira mu turimo tudashira, turimo guhinga, kwita kubana, amatungo no gushaka ibyo kurya nyamara hari benshi bahora binubira ko abagabo babo badaha agaciro ibyo bakora ahubwo bakabahoza ku nkeke bababwira amagambo mabi.
Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, bavuga ko babazwa cyane nuko usanga ari bo bavunikira ingo zabo, abagabo babo ntibabashimire ahubwo n ugasanga babatoteza bavuga ko ntacyo bakora.
Niyonsaba Patricie, agir ati, “usanga umugore iyo afite igatungo ajya kwahira yavayo akoza bintu, n’utundi turimo twose two mu rugo, umugabo yaza agatangira kumubaza icyo aba yiriwe ukora mu gihe we aba yibereye mu kabari.”
Gukora imirimo ivuanye bibangamira umugore
Mushirarungu Egidia, amwunganira agira ati, “ “umuntu aba yiriwe muri turimo twa turimo tudashira kandi ntiduhabwe agaciro , ugasanga nta kintu kigaragara cyatuma umuntu atera imbere, umugabo yaza ati kuki utatetse nyamara nawe nta suka avuyeho.”
Abandi bagore, bavuga ko bibabaje kubona abagabo babo badatinya kubabwira ko mu gihe badatetse kare bajya kwishakira abandi bagore beza bashobora kubatekera kare.
Aba bagore bavuga ko bayaba byiza urubyiruko ruhuguwe ku buryo iyo myumvire ihinduka abagabo bakumva ko ubufatanye mu rugo bwafasha gutera imbere aho guharirana ngo bamwe bakore ibi abandi bajye muri biriya.
Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bagabo bemera ko hari bamwe muri bo badaha agaciro ibyo abagore babo bakora kuko n’ubusanzwe abagore usanga ari bo bakora amasaha menshi kandi mu mirimo ivunanye.
Mutambarungu Joseph, avuga ko abagabo baramutse bakoze nk’ibyo abagore bakora ingo zatera mbere.
Ati, “Abagore rwose bakora amasaha menshi naho twe abagabo amenshi tukayamara mu kabari ahubwo kugaya ibyo umugore wawe yakoze nawe uba wigaya.”
Muri Gicurasi 2017, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance muri Gicurasi, yabwiye Abadepite ko abagore ari bo bakomeza guhezwa mu mirimo y’urudaca ituma bakomeza kudatera imbere.
Agira ati, “Abagore nibo bagize umubare munini w’abakene kandi ntibagira uburenganzira busesuye ku mikoreshereze y’imitungo ifitiye akamaro umuryango. “
Akomeza avuga ko Minisiteri izakomeza ubukangurambaga n’ubuvugizi ku bagore n’abakobwa kugira ngo babashe kugera kuri serivisi z’imari.”
Itegeko rishya rigena abantu n’umuryango ryasohotse mu Igazeti ya leta yo ku wa 12 Nzeri 2016, mu ingingo yaryo ya 209 , ivuga ko abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera.’
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

