Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje hirya no hino mu gihugu, abahatanira kuyobora u Rwanda barangije icyumweru bazenguruka hirya no hino, bageza ku banyarwanda imigabo n’imigambi babafitiye muri iyi myaka iurindwi iri imbere, banabasaba kubashyigikira ngo batsindire uwo mwanya. Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, arahamagarira abanyarwanda kumutora kugira ngo bihutishe iterambere.
Umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu yo kuwa 04 Kanama 2017, akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aremeza ko abanyarwanda nibamutorera kuyobora manda itaha hazabaho umuvuduko udasanzwe mu iterambere ry’ibikorwaremezo mu gihugu. Aratangaza kandi ko itariki ya 4 Kanama2017, isobanuye vitesi u Rwanda rwiteguye kugenderaho. Ibi abitangarije imbaga y’abaturage b’akarere ka Kicukiro, mu bikorwa byo kwiyamamaza, mu murenge wa Gahanga.
Umukandida Kagame, arizeza abanyarwanda by’umwihariko ko nayobora manda iri imbere azongera umuvuduko w’iterambere ry’igihugu ku buryo mu myaka 7 u Rwanda ruzaba rugeze aho buri wese adatekereza.
Yagize ati “Amashuri, amashanyarazi, amavuriro, imihanda, mvuge iki ndeke iki!Biracyaza, ibindi biracyari imbere. Ni nacyo iriya tariki ivuze. Ariko se muzi iriya tariki ya 4 Kanama icyo bivuze? Ni vitensi. Iriya tariki ya 4 ni iya Vitensi.”
Akomeza avuga ko uko kwihuta mu iterambere kugomba kugomba kugendana na buri wese nta numwe usigaye inyuma uko yaba ari kose.
Aragira ati “mu bikorwa by’amajyambere ariko, ikiruta ni uko dushaka kugera kure twese tugendanye. Ntawe dushaka ko asigara inyuma, n’ushatse gusigara kubera imbaraga nke tukamufata mu nkokora tukagendana tukagerana aho twifuza.”
Kagame kandi yanagaragaje ko kugendera hamwe bidahagije yongeraho ko bigomba kugendana no kwerekana ibikorwa n’inyungu abantu babivanamo. Ati “Ibikorwa abantu babivanamo FPR yarabyerekanye. Kandi FPR kugirango ibigereho inabyerekane ntiyakoze yonyine yakoranye n’abanyarwanda.”
FPR irwanya abasenya
Umukandida Paul Kagame asura abatuye intara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo, ari naho akomereje ibikorwa byo kwiyayamamaza, asobanura ko FPR kuva yavuka yakuze itozwa umuco wo kubaka no gushyigikira ibyagezweho, anashimangira ko mu rwego rwo gukomeza kubisigasira barwanya umuntu wese ushaka kubihungabanya.
Pau Kagame agaragaza ko mu bigomba gukorwa ikiza ku isonga ari ugukomeza gushyira imbaraga mu gushyigikira no kuzamura iterambere ry’umugore ariko anavuga ko bizakorwa hatirengagijwe n’iterambere ry’ umugabo .
aragira ati “ Ubu ntibwo bikiri ‘He for She’ ahubwo yahindutse’ We for She’. Turi hamwe duteza imbere umugore, umutegarugore ariko n’umugabo adasigaye inyuma. Tugomba kugendera hamwe twese ntawe usigaye inyuma.”
Umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora yo kuwa 04 Kanama 2017, Paul Kagame aremeza ko Umuryango wa FPR Inkotanyi mu mateka yawo no mu mikurire yawo utigeze utozwa gusenya ko ahubwo wakuze wigishwa kubaka no gusigasira ibyagezweho. Yanavuze ko ahubwo bubaka maze bagakumira uwariwe wese ushaka gusenya ibyubatswe.
Paul Kagame kandi arashimira Perezida wa PSD, avuga ko kubashyigikira ari igikorwa cy’ubutwari no gushyira mu gaciro.
Aragira ati “Ndashimira cyane Vincent Biruta ku ijambo ryiza atugejejeho nkanashimira n’andi mashyaka yose uko ari 8 yiyemeje gufatikanya natwe kwiyubakira igihugu. Ubufatanye ni ngombwa kandi bufite agaciro gakomeye.”
umwezi.net


