Amakuru

Nyabugogo ni ikimenyetso cyo gukura kw’igihugu cy’u Rwanda-Umukandida Kagame

Nyabugogo ni ihuriro ry’abantu baturutse imihanda yose yo mu karere u Rwanda ruherereye mo. Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repulika Paul Kagame, ukomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, yiyamamariza imbere y’imbaga y’abantu bakore i Nyabugogo, arasanga icyo ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeza gukura ikaba impamvu yo kuyivugurura bityo abahakora n’abahakorera, bityo u Rwanda rugakuza iterambere.
Nyuma yo kwiyamamariza mu ntara y’Amajyepfo ndetse n’Akarere ka Ngororero ko mu ntara y’Uburengerazuba, Umukandida w’ishyaka rya FPR Inkotanyi, akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ariyamamariza mu Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko avuye Nyabugogo asura intara y’i Burasirazuba mu karere ka Bugesera mbere yo kwerekeza mu Umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro.
Mu gitondo cyo kuwa 19 Nyakanga 2017, Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, yiyamamamariza mu karere ka Nyarugenge mu Umujyi wa Kigali, aho yahuriye n’ibihumbi byinshi by’abarwanashyaka be mu Mihanda ya Nyabugogo, abasezeranya ko mu bufatanye asanzwe afitanye nabo, muri manda itaha azabubakira ibikorwa remezo muri Nyabugogo ku buryo hazaba agace k’intangarugero mu Umujyi wa Kigali.

Paul Kagame yiyamariza i Nyabugogo

Muri iki gikorwa, abatuye akarere ka Nyarugenge n’abanyamuryango ba FPR bo muri ako karere by’umwihariko bakirira Umukandida ubahagarariye mu matora ya Perezida ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama mu mihanda rwagati ya Nyabugogo, Paul Kagame arashimira byimazeyo imbaga y’abantu bateraniye aho, avuga ko Nyabugogo igomba gutera imbere kuko ari amarembo y’u Rwanda, aho buri wese uje mu Umujyi wa Kigali yinjirira.
Aragira ati ” Aha turi rero Nyabugogo ibihakorerwa, abahari mwese ubu ngubu Nyabugogo ni ikimenyetso, ubu ni nka East Africa Community. Ahangaha muri ibi bice byose hagera abaturuka Uganda; Kenya; Tanzaniya; Burundi n’ahandi hatandukanye. Ibi rero ni ikimentso cy’uko dushaka ko u Rwanda rukura rugatera imbere ariko noneho dufatanyije n’abaturanyi n’amahanga kugirango u Rwanda rushobore gukuza amasoko.”
Paul Kagame kandi asaba abanyarwanda kumushyigikira, dore ko nabo batamuhisha ko babyiteguye, ngo bakaba batindiwe n’itariki 4 Kanama. Umukandida Kagame arabasaba kuzazinduka bagatora umukandida wabo hakiri kare.
Akomeza agira ati ” Iki gikorwa tugiyemo cya tariki 4z’ukwa munani, ni uguhitamo gukomeza kubaka igihugu cyacu, ni ugukomeza amajyambere ni ugukomeza ubucuruzi, amasoko agatera imbere, umutekano, igihugu kigakomeza gutera imbere nk’uko Abanyarwanda tubyifuza. Ni ukuzinduka rero tugakora kare.”
Akimara kuganiriza abaturage bakorera n’abaturiye Nyabugogo, Umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akomeza yerekeza mu Karere ka Bugesera.
Nyuma yo kuva mu Karere ka Bugesera, uyu mukandida wa FPR Inkotanyi arakomereza mu karere ka Kicukiro i Gahanga aho ari buze kuganira n’abaturage b’akarere ka Kicukiro, n’abanyarwanda muri rusange.

Abaturage batari bake biteguye kugaragariza Paul Kagame ko batindiwe n’italiki ngo bamutore

Umukandida uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuwa 18 Nyakanga yari mu karere ka Ngororero mu ntara y’i Burengerazuba n’aka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, nk’uko bisanzwe yakirwa n’ibihumbi byinshi by;abanyarwanda bitwatwaje amabendera y’umuryango FPR Inkotanyi, baririmba indirimbo zishimangira ibigwi bye ndetse n’uburyo bamuri inyuma.
Abahanzi b’ibyamamare batandukanye, nabo ntibatangwa muri ibi bikorwa, basusurutsa abaturage baba baje gushyigikira umukandida wa FPR, mu ndirimbo zabo, ziganjemo izishimangira ko bazatora uyu mukandida.
Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM