Umukandida uhagarariye umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 04 Kanama 2017, akomeje kwiyamamariza mu duce dutandukanye tw’u Rwanda. Kuwa 20 Nyakanga i Nyamirambo, aremeza ko ntacyo igihugu cy’u Rwanda cyakwifuza ngo kinanirwe kukigera ho, kuko gifite ingufu mu banyarwanda.
Buri karere Paul Kagame umukandida uhagarariye FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 04 Kanama 2017 agiye kwiyamamariza mo, asanga hari abaturage baba bazindutse iyarubika, bakaza kumutegereza aho baba bari buhurire. Ni muri urwo rwego mu karere ka Nyarugenge naho hari ababyutse mu masaha ya saa cyenda za mugitondo, berekeza kuri Tapis Rouge, ahabereye iki gikorwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akba n’umukandida uhagarariye umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama, arasanga u Rwanda rufite amahrwe kuko rufite ingufu ziri mu rubyiruko, abagore n’abagabo, akemeza ko ntacyo rwakwifuza ngo bananirwe kukigera ho.
Yongera ko muri izo ngeri zitandukanye z’abanyarwanda zirimo abayisiramu n’abakirisitu, basangiye igihugu cy’u Rwanda nk’abanyarwanda ku buryo bungana, ntawe ukwiye kwiharira ahubwo bose bagomba gukorera hamwe.
Umukandida Kagame, arasanga ku italiki ya 04 Kanama ari ukongera intambwe n’umuvuduko; ubumwe; umutekano; amashanyarazi; amazi meza; uburezi; ni ukongera amajyambere.
Aragira ati “FPR rero yabahaye umukandida, kandi ntabwo ndi mushya, dusanzwe tuziranye. Turizerana.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi, ashimira amashyaka yateye ingabo mu bitugu FPR Inkotanyi avuga ko yahisemo neza gukomeza urugendo rw’iterambere u Rwanda rwifuza.
Bimenyimana Jérémie

