Amakuru

19 % by’abarwara diyabeti yo mu bwoko bwa 2 ni abagore bateshwa umutwe mu kazi

Nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na  Kaminuza ya Toronto , akaba ari muri Canada butangaza  ko 19% by’abarwara diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri ari abagore birirwa bateshwa umutwe mu kazi kabo ka buri munsi.

Indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa Kabiri, yica buhoro buhoro ikaba  kandi ikomeza kwiyongera ku Isi haba mu bihugu bikennye,ndetse n’ibyateye imbere.

Iyi ndwara yibasiye abantu bidatewe  no guteshwa umutwe n’akazi cyangwa imibereho bafite muri rusange, ahubwo  binaterwa n’imirire itanoze ya benshi batuye ku Isi ikaba imwe mu byongerera imbaraga iyi ndwara.

Ikigo cy’ubushakashatsi cy’ i Munich muri icyo guhugu cyabigarutseho  kandi byongeye gushimangirwa n’ubundi bushakashatsi bwakorewe mu Budage, aho ngo guhangayika bitewe n’akazi, ari kimwe mu byemezwa n’abahanga ko bitera diyabeti yo muri ubwo bwoko bwa kabiri.

Iyo mihangayiko iterwa n’akazi  ikaba yongera ibyago byo kurwara iyi diyabeti ku rugero rwa 45%.

Ahanini ibitera kurwara  diyabeti yo mu bwoko bwa 2 ni umubyibuho ukabije cyangwa kudakora siporo cyane cyane ku bantu bagejeje mu myaka 50.

Gusa hari n’izindi mpamvu zishobora gutuma umuntu afatwa n’iyi diyabeti hakiyongeraho  nuko akazi kadatuma ugakora aruhuka bihagije gatera ibibazo umubiri birimo no gupfa by’amanzanganya

Icyo abantu bagomba kumenya, ni uko iyi diyabeti ari nayo yibasira abantu benshi kuko 9/10 ariyo barwaye. Kugira ngo ubu bushakashatsi bugerweho, hatoranyijwe abakozi 5337 batarwaye diyabeti bafite hagati y’imyaka 29-66 mu gihe cy’imyaka 13. Aba bakozi batoranyijwe, bahawe ibibazo basubiza ku bijyanye n’imihangayiko  cyangwa stress bahura nayo mu kazi.

Icyaje kugaragara nuko umukozi umwe kuri batanu yemeje ko kenshi na kenshi yagiye ashyirwa ku nkeke mu kazi bityo abagera kuri 300 bikaba aribyo byabaviriyemo kurwara diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri .

Nyuma yo guhuza ubu bushakashatsi n’akazi buri mukozi akora, niba anywa itabi cyangwa inzoga n’ibijyanye n’amafunguro, abakoze ubushakashatsi bavumbuye badashidikanya ko imihangayiko mu kazi yongera ibyago byo kurwara  iyo diyabeti ku gpimo cyavuzwe haruguru.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM