Uko umunsi w’itora ugenda wegereza, ni ko n’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bigenda bigera ku musozo, ari nako abanyarwanda batuye mu mpande zose bagenda bagezwa ho imigabo n’imigambi babafitiye mu myaka irindwi iri imbere. Kuwa 01 Kanama 2017, Paul Kagame Umukandida uhagarariye umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika, ahura n’abaturage bo karere ka Gicumbi, ababwira ko guhitamo kwabo ari icyiza cyiyongera mu bindi by’inzira u Rwanda rurimo.
Abatuye akarere ka Gicumbi mu mirenge ibiri ya Cyumba na Rutare imwe muri 21 igize ako karere, nibo bari batahiwe gusurwa n’Umukandida uhagarariye FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 03-04 Kanama 2017.
Umukandida Paul Kagame akaba na Perezida wa Repubulika, avuga ko atifuza umuha icyo ararira, ahubwo yifuza umuha uburyo bwo kukishakira. Aragira ati “Naho ubundi imyaka ibaye myinshi cyane abanyarwanda, abanyafurika babonwa nk’abantu bakwiriye guhabwa ibyo bararira bitari ukubaha uburyo bwo kwishakira ibyo bararira.”
Aributsa abanyarwanda ko uguhitamo kwabo, n’icyo gikorwa bagiye kujyamo, ari kimwe cyiza cyiyongera ku bindi by’inzira u Rwanda rurimo mu kwiyubaka no kubaka ubushobozi bwabo bwo kwigeza aho bashaka no kwihitiramo uko bashaka.
Abonera ho kwibutsa kandi abanyarwanda muri rusange ko kuwa 04 Kanama bazatora bihitiramo uko bagomba kubaho mu gihe kiri imbere, kuko nta wundi ugomba kubibakorera, dore ko imyaka isaga 20 ishize, abaturage biyubaka ari nako bubaka igihugu, ariko urugendo ruracyari rurerure.
Aragira ati “Turacyakomeza inzira y’amajyambere. Muri ibyo byose, ntabwo twagera kure, ntabwo twagera kuri byinshi, ntabwo twakwihuta tutari kumwe, tudafatanyije, tudakora, tutagenda kuri politiki nziza yubaka itandukanye n’indi iri mu mateka yacu.”
Ayo mateka mabi yaranze ubuyobozi bw’u Rwanda, Umukandida Kagame arasanga ari yo yatumye abanyarwanda baba babi, ariko ubu kubera kwanga ayo masomo mabi yo mu mateka, abanyarwanda barahindutse.
Aragira ati “Amasomo y’amateka mabi ya politike mbi twarayize, ubu twabaye Abanyarwanda bazima, twabaye Abanyarwanda dukwiriye kuba turibo. Umunyarwanda mugenzi wawe umubonamo umuvandimwe, umubonamo inshuti, nirwo Rwanda rutubereye, nirwo natwe tubereye.”
Arasanga abanyarwanda bafite ubudasa, kukoigihe cy’amatora, abanyarwanda bagikora mu ituze; mu bushake no mu mbyino. Aragira ati “ igihe cy’amatora cyari icyo kurwana , cyari icyo kwica, cyari icyo gutwikirana, hanyuma hakavamo umuntu ngo yatorewe kuyobora abandi. Ubudasa bwacu rero ni ukuva muri biriya tukaba turi aho dushobora kubikora mu mbyino, mu ituze, mu bushake, iyo nzira niyo iduha ubudasa.”
Abanyarwanda bazagera kuri byinshi bitewe no guhitamo kwabo
Umukandida Kagame arizeza abanyarwanda kugera kuri byinshi, ariko bitewe n’uko bazahita mo kuwa 04 Kanama 2017, avuga ko mu batuye akarere ka Gicumbi, umubare w’abafite amazi meza ukiri muto, ariko imyaka irindwi iri imbere guhera nyuma y’itora ryo kuwa 4 Kanama, igihugu kizagera kuri byinshi.
Abivuga muri aya magambo ati “Biratangaje nyine, uwumvise umuntu atanga urugero rw’amazi abantu bakwiye kuba banywa batekesha, ntabwo ahagije. Umubare ugerwaho n’ayo mazi uracyari muto ugereranyije nuko tubyifuza, ariko iyi myaka irindwi iri imbere nyuma y’itariki 4 Kanama, nkuko mwabihisemo, nk’uko nzi muzabihitamo, tuzagera kuri byinshi.”
arashimira abatuye aka karere katangiriyemo urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko kubera uruhare runini babigizemo, n’ibiri imbere igihugu cyifuza kugeraho nabyo bakwiye kuzabigiramo uruhare runini.
Akomeza agira ati “Iki gikorwa tugiye kujyamo, guhitamo dusanzwe tugenderaho mu bikorwa byacu byose, ni uguhitamo iteka ibitubereye twebwe. Ntabwo tujya tujya guhiritiramo abandi bantu ibibabereye cyangwa ibyo bakwiriye kugenderaho, twe turahitamo ibyacu.”
Arasaba abanyarwanda kwima amatwi abashaka kubahitira mo, kuko ibyo bitagikora mu Rwanda. Agira ati “Bariya bandi mujya mwumva bashaka guhitiramo Abanyarwanda bahera mu gitondo babaza icyo warariye, aho wahoze, icyo wavuze, impamvu, ibyo ngibyo ku Rwanda ntabwo bigikora.”
Umukandida Kagame kandi avuga ko u Rwanda rushishikajwe no gufata ibyemezo bitagira uwo bisiga inyuma kugira ngo igihugu kigere aho cyifuza.
Akomeza agira ati “Kuwa 4 Kanama rero ni ugukomeza ibyo bikorwa hanyuma tukiyubaka tugaha abaturage bacu amazi, tugaha urubyiruko rwacu amahirwe, tugaha abana bacu amashuri, abagore, abagabo twese tugaterera imbere hamwe, abacuruza bagashora imari yabo aho bashatse, amashanyarazi mwahoze mwavuga, ntabwo ari ukuyarota arahari atangiye kuboneka, azakomeza kuboneka.”
Arashishikariza abanyarwanda gusigasira ibyo igihugu cyubaka, kuko ari ngombwa, bagakomeza ahubwo no kubakiraho n’ibindi, hakanasigasirwa politiki igamije guteza imbere umuturage wese, aho abayobozi babazwa inshingano bafite ku baturage kandi bakabisubiza.
- J.


