Inyanya zigizwe n’intungamubiri nyinshi zo mu bwoko bw’amavitamini ndetse n’imyunyu ngugu itandukanye.Byibuze urunyanya rumwe rushobora gutanga 40% bya vitamin C umubiri ukenera buri munsi.
Ikinyamakuru India Times dukesha iyi nkuru, kivuga Inyanya zigira intungamubiri zo mu bwoko bw’amavitamini A na C, zikagiramo n’izindi bita beta-carotene. Ibi bikaba bifasha gusukura amaraso, bigakuramo udukoko bityo bigatuma umubiri wawe wirinda indwara zitandukanye zishobora kukuzahaza.
Inyanya zifasha gusukura umubiri , Inyanya ni nziza ku musatsi kuko ngo Vitamini A ituruka cyane mu nyanya ifasha umusatsi kumera neza, gukura neza ndetse no gukomera. Ikindi kandi ni nziza no ku maso, amagufa n’amenyo.
Inyanya ni nziza cyane ku ruhu kuko u shobora kuba utari uzi ko inyanya zigiramo ikinyabutabire bita Lycopene, cyifashishwa cyane muri bimwe bihenze abantu benshi bifashisha basukura mu maso, Nubwo urunyanya ruhendutse, ariko rukaba rwagufasha gusa neza, Icyo bisaba ni ugufata urunyanya rukava mu murima, ukarukata, ukarusiga mu isura yawe, ugategereza iminota 10, nyuma ugakaraba. isura yawe izacya ndetse imere neza.
Inyanya zitukura ni nziza cyane
Inyanya kandi ngo zifasha kurinda kanseri zitandukanye kuko ikinyabutabire bita Lycopene kiboneka mu nyanya, gituma uturemangingo twa kanseri tutiyongera mu mubiri, ibyo bigatuma inyanya zifasha kwirinda kanseri zitandukanye zafata umubiri wawe.
Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko ikinyabutabire cya Lycopene kiboneka mu nyanya, gifasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye nka kanseri ya prostate, kanseri y’amara ndetse na kanseri y’igifu.
Inyanya kando ni nziza cyane ku magufa y’umubiri wacu kuko zikize cyane ku munyu ngugu wa Kalisiyumu na vitamin K. Izi ntungamubiri zose, zifasha amagufa y’umubiri gukomera ndetse zigafasha gusana ahantu hangiritse mu mubiri. Zinafasha kandi kugabanya ukwangirika guterwa no kunywa itabi, zifasha kugabanya urugimbu (cholesterol) mu maraso, zigabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko
Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha inyanya, zitarimo turiya tubuto tw’imbere, bigabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko.
Inyanya zifasha amaso gukora neza bigatuma ureba neza, tuzi ko Vitamini A ari nziza ku maso, ibi bituma urunyanya rukungahaye kuri iyi vitamini ruba ntagereranywa mu kurinda amaso bigatuma umuntu areba neza kandi,kurya inyanya ni byiza kuko birinda ubuhumyi.
Inyanya zifasha kugabanya ubukana bwa Diyabeti
Inyanya zikungahaye cyane ku myunyungugu yitwa chromium, ifasha abarwayi ba Diyabeti kuko ituma isukari yabo ijya kuri gahunda bityo bigatuma bamererwa neza.
Kagaba Emmanuel

