Amakuru

Kenya : Hatangiye gutangwa umuti ugabanya ubukana bw’agakoko ka SIDA.

Mu gihugu cya Kenya, hatangiye gutangwa umuti  ku rwego rwo hejuru kurenza uwari usanzwe .

Umuti wa Dolutegravir ugabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA watangiye gutangwa muri Kenya, nyuma ukazagezwa no mu bindi bihugu.

Uyu muti urahendutse kandi ngo uhangana na SIDA ku buryo buhambaye kurusha iyari isanzweho.

Umuryango Unitaid uri gutanga uwo muti ku bufatanye na WHO ndetse na guverinoma ya Kenya, uvuga ko Dolutegravir ifite inyungu ebyiri kuko ufite ubushobozi burenze kure ubw’imiti igabanya ubukana abanduye agakoko gatera SIDA yari isanzwe itangwa.

Ku rundi ruhande uwo muti urahendutse cyane, kuko agapaki k’ibinini 30 byari bisanzwe, kagura amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 20 000-30 000; mu gihe ako gapaki ka Dolutegravir kagura munsi ya 5000 frw nk’uko BBC ibitangaza.

Ku ikubitiro uwo muti wahawe abarwayi 27. 000 muri Kenya, kandi abawuhawe bamaze kwiyongera mbere y’impera z’uyu mwaka uzatangwa muri Nigeria na Uganda.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko abantu babarirwa muri miliyoni 37 babana na SIDA ku Isi hose mu gihe miliyoni 25 ari abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM