Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ntongwe,Akarere ka Ruhango, bakora muri gahunda ya VUP, baravuga ko bakora ariko igihe cyo guhembwa cyagera ntibabone amafaranga bakoreye bigatuma bubugariza.
Aba baturage bavuga ko bajya gutangira akazi,ubuyobozi bw’Umurenge bwari bwasezeranyije ko bazajya bahembwa nyuma y’iminsi 15 (quinzaine)ariko batungurwa no guhembwa batinze inshuro ebyiri gusa.
Niyodusenga Espérance wo mu Kagali ka Gahabwa, avuga ko bakoraariko ababayobora (Kapita) ko bakora amalisiti yo kubahemba barangizabakavuga ko amalisiti yapfuye bakongera bakayasubiramo bakaguma muri ibyo.
Nemeyimana Bosco, E.S, Ntongwe
Agira ati,“Abandi barahinga basarura bakishyura mituweli, bakishyura ishuriry’abana ariko twe abakoreye VUP tukabura uko tubigenza tukabwirirwakandi mu rugo bazi twakoze ”
Kariwabo Ernest, nawe utuye muri uyu murenge, avuga ko bagitangiragukora bababwiraga ko bazajya bahembwa nyuma y’iminsi 15 .
Ati,“Guhera mu kwezi kwa 1 twahembwe inshuro ebyiri, kugeza ubwo abantubacika intege mu bakozi 200 hakaza 100 gusa, bagakomeza kuduhaicyizere. Baturimo ama “quinzaine” arenga atafu ariko ntibaduhemba kuburyo byaduteje ubukene n’inzara kugeza n’aho tubura aya miitueli kandiigihe kiriho kiraturengana.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko bakorera amafaranga 1200 ku munsi,iyo bagiye guhembwa nayo ntibayabona yuzuye kuko Sacco ibakataamafaranga 300 bita ay’ikaramu.Ikibazo kirazwi kandi kirahangayikishije
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe,Nemeyimana Bosco, avuga ko kuba abaturage bahawe akazi muri VUPbatishyurwa ku gihe bizwi kandi bihangayikishije ubuyobozi.
Agira ati , “iki kibazo kirazwi ariko amafaranga y’abaturage bakoeye muriVup nayo abazwi ahubwo biterwa n’inzira anyuramo. Iyo umuturage atariyenatwe nk’abayobozi ntabwo dusinzira. Ndabizeza ko turiho dushaka igisubizo kirambye kugirango bijye byihutishwa byoye gutinda gusa natwe tuyasaba mu nzego z’ibishinzwe, turiho turakora ubuvugizi kugirangobajye babyihutisha kugirango abakoreye VUP bahemberwe igihe.”
Akomeza avuga ko amafaranga 300 bakata aba baturage kuri Sacco iyo bagiye guhembwa ajyanye n’igikorwa kiba cyakozwe atari ay’ikaramu nk’uko abaturage babivuga.
Nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi tsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugucy’ibarurishamibare, bugaragaza ko ubukene bukabije kuba bubi mucyaro aho mu ntara y;Amajyepfo bugeze kuri 12,9 % mu gihe mu Karere ka Ruhango ari12,8 % naho mu gihugu hose bukaba 18 %.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi F.Xavier, avuga ko amafaranga atinda kugera ku baturage rimwe na rimwe bitewe n’impamvu z’ibiba bikorwa kugirango abagereho.
Agira ati, natwe nk’ubuyobozi ntidushimishwa no gutindira abaturage guhembwa ariko turiho turakora ubuvugizi kugirango amafaranga ajye yihutishwa kugirango abafashe mu byo baba bakeneye kwikorera.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

