Ku nshuro ya 5 , Ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabeti mu Rwanda, (Association Rwandaise des diabétiques)-ARD) ryasoshoje ingando (camp) y’abana babana n’uburwayi bwa diyabeti.
Iyi ngando yatangiye tariki ya 6 Kanama kugeza tariki ya 11 Kanama 2017, ibera mu Kigo cy’amashuri college Amis des Enants, gihererereye mu Kagali ka Murama, Umurenge wa Kinyinya.
Umuyobozi w’Ivuriro ry’abarwayi ba diyabeti rifite icyicaro ku Kinama, akaba ari naryo ryateguye iyi ngando, Gishoma Crispin avuga ko buri mwaka muri aya mezi, bategura ingando nk’iyi bagahuza abana baturutse mu gihugu hose.
Agira ati, “turabahuza bakamenyana, bakaganira ku bubi bw’iyi ndwara , bakungurana ibitekerezo ku myifatire yabo ya buri munsi nk’abahuje uburwayi, n’ukuntu barushaho guhangana nabwo.”
Akomeza avuga ko mu ngando ikiba kigamijwe ari ugutanga ubujyanama bwimbitse muri rusange. Haba mu kumenya uko wifata mu kwivuza, gufata imiti biherekejwe no gukora siporo kuko iyo byubahirijwe bituma urwaye diyabeti yoroherwa ndetse akaba yakira burundu.
Nzeyimana Daniel w’i Nyamata, Akare ka bugesera na Kangabe Joselyne wo mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko ingando ituma bamenya uko babaho mu burwayi bwabo, bakamenyana kandi bakungurana ibitekerezo, ibyo bikaba bituma biyakira kandi ntihebe gutyo ubuzima bugakomeza.
Ntibabanayo Elysée, w’imyaka 14, agira ati, “ingando yanyunguye byinshi ntari nzi, ituma usabana na bagnginzi bawe, kandi niyo irangiye ndataha ngakomeza gushyira mu bikorwa ibyo nahuguwemo kugirango nkomeza kugira ubuzima bwiza.
Iyi ngando (camp),yahuje abana bagera kuri 80,iyoborwa n’ubuyobozi bwa ARD, bufatanije n’abakozi b’Ivuriro ryayo , n’abakorerabushake (volontaires) biga cyangwa bakora mu nzego z’ubuvuzi.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net



