Abaturage basaga 3200 barishimira ko bagiye kuca ukubiri no kunywa amazi mabi umwanda,nyuma yo kugezwaho amazi meza n’ingabo z’u Rwanda.
Ibi abaturage babitangaje kuwa 02 Kanama mu muhango wo gushyikirizwa ku mugaragaro umuyoboro w’amazi watunganijwe mu murenge wa Munini ureshya na km 2,5 wubatswemo amavomero 05 azaha amazi ingo zigera kuri 690 ziyuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 3,279 bo mu midugudu 5 ariyo. Sheke, Munanira Nyarure,Kamana na Muhororo.
Abaturage bahawe aya mazi bavuga ko bishimirako ingabo zabafashije kubona amazi meza kandi bakayabona bugufi.
Murindabigwi Mark ,umuturage washimye ingabo mu izina ry’abaturage yagize ati,”Twari trwacogoye tuvom akiure cyane mu birometero 4 cyangwa 5 abana batabon auko bajyakwiga bakajy ku ishuri bakerewe . Twishimiye aya mazi twahawe tubigizemo uruhare binyuze mu miganda,Turashimira ingabo zaduteye inkunga kandi aya mazi,”
Col.Rugambwa ushinzwe ibikorwa mu ngabo mu ntara y’Amajyepfo wifatanije n’ubuyobozi bw’Akarere mu gushyikiriza aba baturage uyu muyobozi yavuze ko ingabo z’igihugu zifite ibshingano yo kurinda umutekano no gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’amajyambere kandi basaba abaturage kuyafata neza.
Col. Rugambwa yagize ati,” Mu rugamba rwo kubohora igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yaratubwiye ati ni murangiza urugamba rwo kubohora igihugu muzafatanya n’abaturage mu kugiteza imbere.Amazi meza ni ubuzima.Mubungabunge neza aya mazi abageze ku iterambere kandi tuzakomeza gukorana m u bikorwa nk’ibi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru , Habitegeko Francis , ashima ibikorwa by’ingabo mu karere anasaba abagenerwabikorwa kuyabungabunga kandi bakayabyaza umusaruro.
Agira ati,” Turashima ibikorwa ingabo z’igihugu ziri ku tugezaho. Turazaba abaturage kuyavoma , bakayateka hanyum abakayanywa kandi bakakarangwa n’isuku ku mubiri no ku myambaro.”
Akomeza asaba abaturage kubungabunga aya mazi bahawe kugirango azarambe kuko Ntabwo twifuza ko ibikorwa nk’ibi byangirika. Dufatanye tubirinde tubibungabunge.Ikiraje ishinga Nyakubahwa Paul Kagame ni uko abaturage bo mu midugudu bamererwa neza kuko ibikorwa by’ingabo zakoreye abaturage mu iterambere birimo guhingira abaturage , kuvura indwara zitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bya buri mu nsi bigamije iterambere ry’abaturage.
Mu karere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2010 hari umuyoboro umwe w’amazi meza no kugeza ubu mu 2017 hamaze kubakwa imiyoboro 5 y’amazi meza ifite uburebure bwa km333.471 igaburira abaturage bangana na 85 % bavoma amazi meza batarenze metero 500.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

