Uncategorized

Abayoboraga WASAC na EDCL batawe muri yombi

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi Sano James wari  Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura, (Wasac), na Kamanzi Emmanuel wayoboraga EDCL aho bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranye n’amategeko

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu, rivuga ko aba bombi batawe muri yombi tariki ya 2 Nzeri 2017.

Polisi y’Igihugu ivuga ko Sano yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bibujijwe n’ingingo ya 628 y’igitabo gihana ibyaha mu Rwanda.

Kamanzi Emmanuel, wayoboraga EDCL 

Iperereza rya Polisi ngo ryagaragaje ko uyu mugabo yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko rya miliyoni 61 ariha ikigo Cerrium advisory Ltd. Iri soko ryari rigamije gutegura no gukoresha ibizamini abakozi bashya, anatanga  binyuranyije n’amategeko isoko ryo kubaka uruganda rw’amazi i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 371 Frw, ritangwa hatabayeho kugaragaza ibizakenerwa muri icyo gikorwa ari nabyo bishingirwaho mu kugena ibiciro ku bapiganira isoko.

Naho Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), Kamanzi Emmanuel  Polisi ivuga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko  no gukoresha nabi umutungo wa leta.

Sano James, wayoboraga WASAC

Polisi ivuga ko Kamanzi yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ry’ibihumbi 45 by’amadolari ryo kugura transformateurs  icumi (10) n’iryo kugura ibyuma 400 by’amashanyarazi (electric poles) rifite agaciro k’ibihumbi 280 by’amadolari ya Amerika. Iperereza rikaba rikomeje ku byaha bombi bashinjwa.

Kamanzi ayobora ishami rushinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi (EDCL) mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu (REG) guhera ku wa 13 Gashyantare 2015 ubwo yemezwaga n’inama y’abaminisitiri, icyo gihe akaba yarasimbuye Nyamvumba Robert wari umaze kugirwa umuyobozi ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo.

Icyo gihe yahise atangaza ko agiye gukora ibishoboka mu kurangiza imishinga y’ingufu igihugu gifite hagamijwe ko igihugu kigera kuri MW 563 cyifuzaga mbere y’uko 2017 irangira kandi amashanyarazi akagera ku baturage ku kigero cya 70%.

Sano James yagiye ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) muri Nyakanga 2014 ubwo Ikigo cyari gishinzwe Ingufu, Isuku n’Isukura (EWSA) cyaseswaga kigacibwamo ibigo bibiri byigenga aribyo Rwanda Energy Group (REG) na Water and Sanitation Corporation (WASAC).

Ibyaha James Sano na Emmanuel Kamanzi bakurikiranyweho bivugwa mu ngingo zinyuranye z’iigtabo cy’amategeko ahana mu Rwanda;

Ingingo ya 628,ivuga ko  gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko iteganya igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu iyo ari Umuyobozi utegeka uwo ayobora gukora ibivugwa muri iki cyaha.

Naho ingingo ya 627 ivuga ko umuntu wese ufite ububasha ku bw’umurimo akora bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda inyungu rusange w’ikigo, amasosiyete, amashyirahamwe cyangwa imiryango byigenga, akawukoresha nabi mu byo utateganyirijwe cyangwa mu buryo bunyuranyije n’inyungu z’ibyo bigo cyangwa iz’abanyamuryango n’ababerewemo umwenda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’amafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.Emmanuel Kamanzi we anaregwa icyaha cyo kurigisa umutungo kivugwa mu ngingo ya 325 iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM