Afurika

Amahane n’ubukene mu muryango nibishira abana nabo ntibazasubira kuba mu mihanda

Ibi n’Intumwa ya Papa mu Rwanda mu gitaramo cyateguwe na Kominoti ya Emmanuel tariki ya mbere Nzeri 2017 muri Camp Kigali.  Icyo gitaramo cyari kigamije kwerekane ibyagezweho mu myaka 25 ishize ikigo cyita ku bana b’inzererezi gishinzwe n’Abagaragu b’Imana Daforoza na Sipiriyani Rugamba.  Ubwo butumwa bwo kwita ku bana b’inzererezi bwatangiwe n’abo Bagaragu b’Imana, Kominoti ya Emmanuel yabugize ubwabo barabukomeza.

Musenyeri Andrez, Intumwa ya Papa mu Rwanda, agira ati , “Papa Fransisko ahora yibutsa ko abana batereranywe, ubuzima babayeho ari nk’urusaku ruzamuka rukagera ku Mana kandi rukayikora ku mutima .”Akomeza avuga ko  abana bo mu mihanda  atari ikibazo cy’ubwinshi bwabo cyangwa cy’imibare ahubwo ni ibiremwa by’Imana kandi bigomba kwitabwaho.

Ni ibiremwa muntu nk’abandi kandi bafite uburenganzira. Intumwa ya Papa yakomeje avuga ko igituma abana bajya mu muhanda, ataribo babihitamo ahubwo biterwa n’ibibazo biba mu miryango nk’ubukene bukabije, amahane n’ibindi bibazo bitandukanye. Nta muntu n’umwe rero ugomba kuba « ntibindeba » kuri ibyo bibazo bishingiye ku muco cyangwa k’ubukungu. Ni ukureba icyo umuntu yakora. Niyo mpamvu iyo ntumwa yashimiye abagize uruhare mu kwita kuri abo bantu bababaje kandi bakeneye urukundo. Yashimiye umuryango wa Daforoza na Sipiriyani Rugamba ndetse n’ikigo bashinze n’abakozi bacyo ndetse na Kominoti ya Emmanuel mu gikorwa cy’ubwitange ndetse n’ubumuntu bagaragariza bariya bana bakeneye urukundo. Intumwa ya Papa yakomeje ashimira n’abazakomeza kugaragaza agaciro k’umwana. Bakita k’umwana bakamubungabunga barebeye ku rugero rwa Kristu. Bakaba abahamya n’intumwa z’Ivanjili ya Kristu.

Intumwa ya Papa yatuye abana Imana abasabira ndetse n’abari muri icyo gitaramo ati ,”Nyagasani Yezu, turagushimira uko waturinze. Duhe ingabie yo kuba Kiliziya isohoka, yamamaza ukwemera gushyitse kandi dufite ibyishimo by’Ivanjili kugira ngo duhore twubaka Kiliziya, twubaka umuryango ufite ukuri, ufite n’urukundo rwa kivandimwe. Duhe guhora tureba amateka y’igihe cyahise tugushimira kugira ngo kandi tubeho muri iki gihe turimo cy’uyu munsi dufite imbaraga no kubaka igihe kizaza dufite amizero “. Amen

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM