Amakuru

Gukererwa Misa ntagatifu birangaza abakirisitu bigatuma badakurikira

Bamwe mu bakristu gatolika bitabira igitambo cy’ukaristiya ku cyumweru bakubahiriza isaha, bavuga ko abahagera bakererewe babarangaza ndetse bakanabatesha gukurikira neza. Bakaba basanga aba bakerererwa bakwiye kujya bategerereza hanze, bakagenerwa igihe cyo kwinjira, kugira ngo hirindwe akajagari  k’urujya n’uruza mu misa.

“Urajye ujya mu missa ku cyumweru no ku minsi mikuru yategetswe na Kiliziya”. Iri ni rimwe mu mategeko ya Kiliziya gatolika. Bamwe mu bakristu bavuga ko haba hari bagenzi babo bashaka kugaragara nk’abubahiriza iri tegeko gusa, bakaza mu misa byo kurangiza umuhango. Abenshi muri abo ngo baza mu misa bakererewe, nk’uko byemezwa n’abakristu gatolika batandukanye baganiriye na kinyamateka.net.

Aba bakristu batishimira na gato uko abantu bakererewe binjizwa mu kiliziya mu gihe cya misa ngo kubera ko bibarangaza bikanababuza gukurikira neza icyabazinduye, bavuga ko Kiliziya yagombye gufasha abiteguye icyumweru neza kugira ngo bibagirire umumaro. Bagira bati “uba utangiye gutega amatwi, ukabona bari kugusunika ngo igirayo, bityo ugata umurongo w’ibyo wumvaga”.

Igitabo cya Bibiliya Ntagatifu

Urubuga nkoranyambaga Kinyamateka.net, dukesha iyi nkuru ruvuga ko bamwe muri aba bakristu basaba ko hajya habaho kubahiriza igihe kuko ngo byaba kimwe mu bisubizo byo gukemura ikibazo. Cyakora ngo uko kubahiriza amasaha kwakurikizwa n’impande zombi; urw’abakristu n’urw’abapadiri. Ikindi basaba ni uko umuntu witabiriye icyumweru yaba azi icyo aje gukora atari ukuza kurangiza umuhango gusa. Kuri bo ngo hakwiye kubaho gutegura icyumweru neza.

Abasoma misa bafite uko babibona

Padiri Buregeya Innocent, Padiri mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Kabgayi, na we asanga abaza bakererewe mu misa babuza abazindutse uburenganzira bwabo. Ati ‘’baba bigomwe bakaza kare kugira ngo bature igitambo cy’ukaristiya neza. Ariko iyo utangiye kubwira umuntu ngo yigireyo undi yicare, bituma arangara agata umurongo yari afite, bityo uburenganzira bwo gukora icyamuzinduye bukaba burahungabanye”.

Kuri padiri Buregeya, ngo ntibirangaza gusa abakristu kuko na padiri ashobora kurangara igihe yigisha abona abantu bacicikana mu kiliziya.  Cyakora atanga inama y’uko abakererewe bajya bagira igihe cyo kwinjira mu kiliziya. Ati “nta muntu wari ukwiye kwinjira nk’igihe padiri ari kwigisha ijambo ry’Imana, abakristu bamuteze amatwi.” Ngo byaba byiza cyane abakererewe bagiye nibura bategereza igihe abandi bahagurutse bakabona kwinjira. Cyakora, padiri Buregeya avuga ko ntawe ukwiye gusubizwa inyuma mu misa cyangwa ngo ahutazwe, ngo ni uko yakererewe. Yungamo ariko ko umuntu agomba gukoresha ubushishozi bwe mu kubaha abandi; kwaba kuzinduka cyangwa kureba niba yahita yinjira cyangwa yacunga igihe cyiza cyo kwinjira.

Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri akaba na perezida wa komisiyo ya liturujiya n’indirimbo zikoreshwa kiliziya mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, avuga ko muri byose icya mbere ari urukundo abantu bagomba kugaragaza bamwe ku bandi. Akaba asanga abantu bagerageza kumva bagenzi babo, ngo kuko umuntu ashobora gukererwa mu misa bitewe n’impamvu zitamuturutseho kandi zumvikana. Muri zo akaba avugamo nko kuba umuntu yahura n’ingorane mu nzira, kuba umuntu yari ari kwita nko ku murwayi cyangwa ari mu kindi gikorwa cyiza kandi cy’ingirakamaro. Ati “nta muntu ukwiye gucira urubanza mugenzi wawe wakererewe misa.”

Musenyeri Harolimana avuga ariko ko kuza mu misa ari ukuza guhura na Nyagasani, bityo umuntu akaba akwiye kubyitegura neza. Ati “umuntu aba agomba guha agaciro uwo bagiye guhura na we mu gitambo cy’Ukaristiya”. Kubera iyo mpamvu, kuri Myr Harolimana, ngo abantu baba bakwiye ndetse no kugera mu kiliziya mbere y’uko misa itangira kugira ngo bitegure neza Nyagasani baba bagiye guhura na we. Ati “abakristu bakwiye kwitegura neza, ku buryo hatabaho gukererwa, uwo bibayeho bikaba ari ibimugwiririye.”

Kuba hari abatekereza ko abakererewe bategereza umwanya mwiza wo kwinjira ku buryo butarangaza abandi, Myr Harolimana avuga ko biramutse bikozwe ku buryo butagira uwo bubangamira nta cyo byaba bitwaye. Yongeraho ariko ko abantu baba bagomba kureba igikwiye kandi kitabangamira bagenzi babo. Ati “mu gihe uwakererewe nta ruhare yabigizemo, umutima we utamucira urubanza, maze mu gushyira mu gaciro kwe akaba yumva yahita yinjira, nta mpamvu yo kuba yahezwa hanze”.

Ku rundi ruhande ariko, Myr Harolimana anavuga ko abakristu bakwiye kugira akamenyero ko kubahiriza igihe muri rusange. Ati “igikwiye ni uko abakristu bacu bakwishyiramo umuco wo kubahiriza igihe muri gahunda zose.”

Mu gusoza  iyi nkuru, uru rubuga ruvuga ko nubwo havugwa abo bakererwa barangaza abandi mu misa, ngo hari n’ibindi birangaza birimo za telefone, abantu binjira n’abasohoka mu kajagari, ndetse n’imwe mu myambarire yateye ituma abayambaye batera abandi kubibazaho. Ku kibazo cya za telephone, abapadiri benshi bakunze kumvikana basaba abaje mu misa kuzishyira mu buryo butuma zidasakuza.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM