Amakuru

Kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere bifasha mu igenamigambi

Benshi bavuga ko batabona impamvu yabyo, cyane ko nta ngaruka ya kure ngo babona byabagiraho. Nyamara ariko ibi byica igenamigambi ry’igihugu rigendera ku mibare igaragara muri ibyo bitabo nyine.

Kayitesi Viviane atuye mu murenge wa Ntongwe karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo. Amaze imyaka ibiri  abyaye.kandi ajyana umwana we kumwandikisha. Kuri we, avuga ko  kuba yarabyariye kwa muganga bakamuha icyemezo cy’amavuko cy’umwana we bimuhagije.

Agira ati, “mfite n’ifishi y’umwana mu kingirizaho, umwana wanjye arazwi  haba mu bantu no mu buyobozi gusa benshi mu babyeyi ntibaha agaciro ibijyanye no kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere igihe bavutse.”

Sinzinkayo Thomas wo mu murenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga,   avuga ko atumva  lmpamvu yabyo kandiarasezeranye n’umugore  bihagije, kuba babana byemewe n’amategeko n’umwana wavutse muri wo mubano yujuje ibijyanye n’amategeko.

Ati, Abayobozi b’inzego z’ibanze barashishikarizwa ubukangurambaga bwimbitse aho gukaza ibihano ku batandikisha abana, bituma bamwe mu babyeyi babibona nk’igitutu bashyirwaho aho kuba inshingano bagomba kuzuza.”

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, 63% by’Abanyarwanda ni bo bitabira kwandikisha abana babo abasigaye bangana na 37%  ukaba ari umubare munini.

Ubukangurambaga

Bamwe mu baturage bavuga ko uburyo bukoreshwa mu gushishikariza abaturage kwandikisha abana bacikanwe usanga buca intege. Mukazibera Nadia, wo mu murenge wa Ntongwe, avuga ko ahenshi mu mirenge baca amande ari hagati y’ibihumbi bitanu (5000) na cumi na bitanu (15000), nyamara wareba ubushobozi bw’imiryango isabwa gutanga ayo mafaranga ugasanga ari bucye, kuko aho kuyatanga irakwepa, ugasanga ikibazo gikemuzwa ikindi.

Agira ati, “hagati y’imyumvire iri hasi n’ibyo itegeko riteganya hakwiye ubukangurambaga bwimbitse, naho ubundi,hari n’abandi bivugira ko kuba babanye neza n’abagore babo cyangwa n’abagabo babo nabyo ari ikimenyetso cy’uko bemera abana babo bakavuga ko nta mpamvu yo kwandikisha abana.”

Kuri iki kibazo cyo kwandikisha abana, ubwo  Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki y’uburinganire mu muryango mu iterambere ry’igihugu, basuraga akarere ka Rubavu ,abaturage binubiye  amande bacibwa kuko batandikishije abana . perezida w’iyo Komisiyo, Rwaka Alfred, avuga ko ayo mande yagombye kugabanywa cyangwa akavanwaho burundu aho kugira ngo abe intambamyi kuko njyanama y’Akarere yari yemeje ibihumbi cumi na bitanu (15.000).

Mu gufasha ubukangurambaga, bamwe mu baturage bavuga ko hakwiye gushakwa ubundi buryo bwakwifashishwa hagamijwe gufasha abana kutavutswa uburenganzira bwabo no gufasha igihugu, guteganya iterambere ryacyo rigendeye ku mibare y’ukuri.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM