Kuri uyu wa gatatu taliki 9/8/2017 muri college st André hateraniye abana b’abakrisitu baturutse hirya no hino mu gihugu mu matorero atandukanye ariyo AER,CEPR, NUFPCCR na SLI abitewemo inkunga na World vision Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa World vision Rwanda, Abebe Nigatu, ashimira kiriziya katorika uruhare yagize mu gutegura ihuriro ry’aba bana ku nshuro ya gatatu 2017 ryitabiriwe n’abana barenga 400
Avuga ko habaho guhura kw’abana b’abakiristu baturutse hirya no hino mu Rwanda icyabahurije hamwe ari ukwigira hamwe n’abayobozi b’amatorero hamwe n’abatera nkunga ndetse n’abana muri rusange harebwa uburyo twabigisha kubana n’Imana banubaha nkuko isanganyamatsiko ivuga iti ,” mwana umvira ababyeyi”
Abebe Nigatu, Umuyobozi wa World Vision
Agira ati, “ Kumvira ni indanga gaciro igomba kuranga umukirisitu wese ahava akagera kandi nindangaciro ya Bibiriya kuko kumvira ari ngombwa mu buzima bwa buri mukiristu wese.”
Joly Murenzi, ukora mu muryango w’ubumwe bw’amatorero y’abarokore mu Rwanda, avuga ko iki gikorwa ari ukubaka indangagaciro mu bana yo kubaha ababyeyi n’ababaruta muri rusange, kuko burya igiti kigororwa ari gito.
Patrick Mwizerwa uturuka I K ikibagabaga mw’itorero AER witabiriye iri huriro ry’abana,avuga ko yashimishijwe cyane no kumenya ko nawe afite uburenganzira bwo kwiga no kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.
Abaje mw’ihuriro ry’abana
Ati, “ icyanshimishije ni uko nungutse inshuti nkazabibwira bagenzi kandi nkaba nunguranye ibitekerezo nabo.”
Philipe Rugamba, Umuyobozi w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko abafite ubumuga bagomba kwitabwaho by’umwihariko,gutuma abo bana bamenyekana bashyirwa ahagaragara babashe gufashwa ngo nabo baze mu bandi bana dukora ubukangurambaga mu ba Padiri,abapasitori n’abandi.
Kayitesi Carine, umwezi.net



