Kimwe nahandi hose mu gihugu, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Kanama 2017, abaturage bo murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, bazindutse iya rubika babanza gutora mbere yo kujya gukora indi mirimo isanzwe ya buri munsi.
Aho igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika cyabereye kuri uyu munsi, benshi mu baturage bitabiriye iki gikorwa, intero yari imwe bavuga bati, “tuzindutse tujya gutora kugirango tugaruke kare dukore indi mirimo kuko izuba ryaracanye gukora ni kare.”
Sikubwabo Steven, atuye mu mudugudu wa Rubona, Akagarika Rubona, umurenge wa Kiziguro, agira ati, nazindutse nza gutora umukuru w’igihugu kugirango mbone umwanya wo kujya kurangura ibicuruzwa gutyo mbone a umwanya uhagije wo gucuruza ntuje ariko narangije gukora inshingano zanjye nk’umuturage muzima kandi wubaha gahunda za Leta nk’uko mibisabwa nk’umunyarwanda.
Akomeza avuga gutora byagenze neza kandi bishimira ko kuba u Rwanda ruri mu muryango uduhuza n’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) kuko byateje imbere ubucuruzi bwabo kandi n’umutekano wabo n’ibyacu ukiyongera babikesheje imiyoborere myiza y’igihugu cyacuikab ariyo mpamvu bitabiriye cyane aya matora kandi banezerewe.”
Akomeza avuga ko aya matora ari ni ikimenyetso cy’uko Rwanda rwacu rumaze gukura ikaba n’impamvu yo kwivugurura mu bikorwa bityo u Rwanda rugakuzamuka mu iterambere.
Musaniwabo Béata, utuye mu Kagari ka Kabarore akaba yatoreye kuri site y’amatora ya Nyakabuye, Avuga ko ari ubwa mbere atoye ariko yumvise ari ibintu bidasanzwe gutora uzakuyobora kandi umwiyumvamo .
Agira ati, “aya matora ni ikimentso cy’uko dushaka ko u Rwanda rukura rugatera imbere ariko noneho dufatanyije n’abaturanyi n’amahanga kugirango u Rwanda rushobore kuigumya kuzamuka mu miyoborere myiza n’iterambere .”
“Nitwa Kanamugire Louis, ntuye mu mudugudu wa Mutara,Akagali ka kabarore, umurenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo. Nitabiriye aya matora kugirango njye nyoborwa n’umuyobozi naragize uruhare mu kumutora.” Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko, yemeza ko asanga u Rwanda rwacu rufite amahrwe kuko rufite ingufu ziri mu rubyiruko, abagore n’abagabo, kandi ko nta kintu na kimwe cyabasha kugera aho kibananira gutyo ntawe ukwye kujya yiharira ahubwo bose basabwa gufatanya bagakorera hamwe.
Mu mvugo zabo, abaturage bo mi dugudu ya Karenge, Nyakabuye, na Mutara batoreye kuri site ya Gs Nyakabiye mu Murenge wa Kabarore, bemeza ko kuba bazindutse kugirango batore gutora ari uko ubuyobozi bwari bwabibasabye bakaba bari barabyiteguye kugirango bazahitemo umuyobozi wabafasha gukomeza amajyambere y’imibereho, ubukungu, umutekano n’ibindi gutyo igihugu cyacu kigakomeza kujya imbere nk’uko abaturage tubyifuza.
Guhindura amasaha yo gutora
Nubwo abaturage bagomba gutora bazindukiye aya matora, bamwe bavuga amasaha yo gutora akwiye gusubirwamo. Maniraho aminadabu, watorye kuri site ya Rubona, umurengw wa Kiziguro, avuga ko byaba byiza bahinduye amasaha yo gutora akazajya atangira saa kumi za mu gitondo.
Agira ati, “ bimaze kugaragara ko amatora atangira saa moya kandi buba bwacyeye kare, twarambiwe kuko tuba twazindutse ngo tujye mu yindi mirimo. Ababishinzwe bakwiye kubisuzuma neza abantu babyuka amatora agahita atangira kuko saa moya amamanywa aba yakambye, kanditubona nata kibazo kuko amashanyarazi amaze kugerahose kandi n’inzego z’umutekano ziba ziri hose.”
Abatatoye kubera kutita kuri gahunda
Nubwo abagombaga gutora bazindutse kare,hari bamwe baje gutra ariko batujuje ibyo basabwa.Muri hari nka Iradukunda Apophia, wo mu Mudugudu wa Bihinga, waje gutora kuri site ya GS Bihinga, asanga atari kuri lisiti y’itora nta nindangamuntu agira. Avuga ko atari azi neza ibisabwa akaba yumva ga ko yatora uko byagenda kose.
Siwe gusa kuko hari n’abandi batatoye kubera kutamenya ibyemewe n’ibibujijwe bamara guhabwa ibisobanuro bikabayobera bakagenda. Cyakora, henshi nyuma yo gusuzuma ibisobanuro byabo, hari abemerwaga gutora bafite indanga muntu bagashyirwa ku migereka.
Tumushime Richard, ushinzwe amatora kuri site ya Nyakabuye, avuga ko hari abaje gutora batari kuri lisiti y’itora, badafite indangamuntu cyangwa ikarita y’itora. Agira ati, “twasuzumaga imiterere y’ibibazo byabo, abafite ibyoroheje tukabemerera gutora, abandi tukabareka bakitahira.”
Muri rusange, amatora ku masite menshi yo muri Gatsibo byagejeje saa sita yarangije hagenda haza umuntu umwe umwe ahandi ntawe ukiza, kuburyo wasangaga abatoresha biyicariye aho gusa bategereje ko isaha yo guharika gutora igera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Mugabo Richard,avuga ko buri munttu adashobora kwitabira amatora atitawaje indamuntu ye hiyongereyeho n’ikarita y’itora, abaturage bakaba barabyujuje.
Agira ati, “ abenshi mu baturage bagombaga gutora bazindutse bajya ku masite y’aho batorera, isaha igeze baratora bahita bajya mu yindi mirimo yabo ya buri munsi, niyo mpamvu amatora yarangiye mbere y’isaha iteganyijwe kandi ibyo dusanga nta kibazo na gito byateye.”
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

